EUGENE OFFICIAL

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko amasezerano y’amahoro na Congo ataragera ku rwego rwo gusinywa
AMAKURU POLITIKE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko amasezerano y’amahoro na Congo ataragera ku rwego rwo gusinywa

Jun 16, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akiri mu nzira y’ibiganiro, bityo hataragera ku gihe cyo kuyashyira umukono.

Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru yavugaga ko ayo masezerano yari ateganyijwe gusinyirwa i Washington, ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo hagamijwe kugera ku masezerano hagati y’impande zombi muri uku kwezi kwa Kamena, inzira igana kuri iyo ntego ikiri ndende.

Yagize ati: “Nta masezerano azasinywa ku wa 15 Kamena 2025 i Washington. Intego yari uko ayo masezerano yasinywa hagati muri Kamena, ariko ntibishobotse kubera aho ibiganiro bigeze n’ukuri kwibumbiye mu byo impande zombi ziganiraho.”

Yasobanuye ko kuri ubu, ari bwo inzobere z’u Rwanda na Congo zatangiye guhura imbonankubone i Washington, nyuma y’igihe ibiganiro bikorerwa hifashishijwe uburyo bwa email.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Intego y’ibi biganiro ni ukugera ku myanzuro ifite ishingiro, yubakiye ku kuri kandi impande zombi zibonamo inyungu.”

Yagaragaje ko nyuma y’uko izo mpuguke zumvikanye, inyandiko y’amasezerano izashyikirizwa ba ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, nyuma igashyikirizwa abakuru b’ibihugu ngo bayisinyire.

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro i Beijing na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, ku wa Kane w’iki cyumweru. Uwo munsi, Minisitiri Wang Yi yanakiriye intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zari ziyobowe na Minisitiri Therese Kayikwamba.

Umubano hagati y’u Rwanda na Congo umaze igihe warazambye, nyuma y’uko umutwe wa M23 wubuye intwaro ushinja Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano bagiranye. Congo ishinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe, mu gihe u Rwanda narwo rushinja Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR no guhonyora uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.