EUGENE OFFICIAL

Iran/Israel:Menya inkomoko yo gushyamirana kwa Iran na Israel
AMAKURU

Iran/Israel:Menya inkomoko yo gushyamirana kwa Iran na Israel

Jun 15, 2025

Igihugu cya Iran na Israel bimaze igihe kinini ari abanzi. Kuko Iran itemera Israel nk’igihugu ahubwo igashyigikira imitwe yose yitwaje intwaro yose irwanya Israel.

Iran ishyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya Israel nka Hamas yo muri Gaza mugihugu cya Palestine, igashyigikira Hezbollah yo muri Lebanon, igashyigikira n’imitwe yitwara gisirikare irwanya Israel ikorera muri Syria na Iraq.

Israel ibona Iran nk’ikibazo gikomeye cyane ndetse nk’umwanzi wayo wambere kubera gushyigikira iyo mitwe yitwaje intwaro, ndetse na program Iran yarifite yo gukora intwaro za kirimbuzi nka nuclear weapons.

Ibibazo byabo byakomeye cyane muri 2025.

 

Aho mukwa3 ejo bundi, Hamas yarashe ama rocket menshi aturutse muri Gaza yerekeza mumajyepfo ya Israel.

Icyo gihe Israel yahise ituritsa muri Gaza na Lebanon ishaka guhamya Hamas na Hezbollah kuko niyo mitwe ibarwanya.
Ejo bundi noneho mukwa4, kw’itariki 10, Iran yafashije abarwanyi bo muri Syria barasa rockets mumajyaruguru ya Israel (Golan Heights).

Ako kanya Israel yasubije ihita yataka ibirindiro bya Iran muri Syria, yangiza intwaro zabo ndetse n’ama modoka.

Mukwa5 bwo byahinduye isura birakara!!!! Kw’itariki 5, Israel yarashe drone ya Iran yari yavogereye ikirere cyabo.

Kw’itariki 21, Israel yagabye ibitero byo mukirere ahitwa Damascus, muri Syria. Icyo gitero gihitana General Mohammad Reza Zahedi, akaba yari umusirikare wa Iran ukomeye cyane.

Icyo gihe Iran yahise irahira kumugaragaro kwihorera.

Muruku kwezi kwa6 turimo, kuva kw’itariki 1 kugeza kw’icumi, ama-rockets menshi cyane yaturutse muri Gaza na Lebanon yataka Israel cyane.

Maze Israel isubizanya ibitero bikomeye cyane byo mukirere, byica abarwanyi n’abasivile muri Gaza na Lebanon.

Muri Gaza, inzu z’abantu benshi zarashenwe, amagana y’abantu abura ibiryo, amazi ndetse n’umutekano.

Kw’itariki 13 zukwa6 2025 (ejo) habaye igitero gikomeye cyane muri Israel.

Mw’ijoro ricya ryo kw’itariki 13, Israel yakoze operation yiswe “Operation Rising Lion” igitero gikomeye cyane cyo mukirere kuri Iran.

Israel yohereje indege z’intambara zirenga 200 muri Iran kubirindiro byose byari birimo bikorerwamo intwaro za kirimbuzi n’imijyi nka Tehran, Isfahan, Tabriz na Nahan irabirimbura.

Icyo gitero kandi Israel yacyigabye muri iyo mijyi mikuru ya Iran kuko niho hari harimo harakorerwa izo ntwaro za kirimbuzi. Israel yazirimbuye kuko isaha n’isaha Iran yari buzazikoreshe irimbura Israel.

Mossad agents (Israel’s secret service) niyo yayoboye ibyo bitero.

Israel yangije ibigo byose byakorerwagamo intwaro za kirimbuzi, ahakorerwa missile, igaba ibitero no kubayobozi ba Iran bakomeye ndetse no ku ngo zabo.

Ubuyobozi bwa Iran bwemeje ko icyo gitero bagabweho cyagihatanye Major General Mohammad Bagheri (Iran’s Chief of Staff), Hossein Salami (head of Iran’s Revolutionary Guards), ndetse inivugana aba-scientists bose bakorega intwaro za kirimbuzi (nuclear weapons).

Icyi gitero kikaba cyarahitanye abagera kuri 78 naho 329 bagakomereka.

Icyo akaba aricyo gitero cy’amateka gikomeye Israel igabye kubutaka bya Iran.

Mw’ijoro ryira ryo kuri 13 zukwa6 2025, Iran yahise isubizanya uburakari bwinshi igaba igitero kuri Israel icyo gitero cyitwa “Operation True Promise 3”. Ibi bikaba ariyo mpamvu byavuzwe cyane ko intambara y’isi ya 3 yaba igiye gutangira.

Kuri uwo munsi n’ubundi kw’itariki 13 n’ijoro, Iran yarekuye missile 150, ziherekejwe na drone 100 bashyira umuriro kuri Israel.

Iran yarasaga kubirindiro bya gisirikare bya Israel ndetse no kumijyi ikomeye ya Israel.

Ibyo bisasu byinshi byafashwe na Israel’s Iron Dome ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere.

Kugeza ubu biravugwa ko abanya-israel 3 bapfuye, naho 90 bagakomereka.

Iran yahise ifunga ikirere cyabo ndetse baburira Israel gucunga ibikorwa byabo.

Isi yose iri kuvuga kw’iyi ntambara.

Ibihugu byinshi bikomeye birahangayitse ko ibi bishobora kubyara intambara y’isi.

Kugeza ubu UN, USA na EU birahamagarira ibihugu byose kugenda gacye.

Abayobozi bakomeye kw’isi nka Perezida wa America bari kuvuga kw’iki kibazo bitonze bacunga amagambo yabo kugira ngo birinde kuba byahita bigaragara ko bafashe uruhande.
Amasoko mpuzamahanga yatangiye gutitira ndetse n’ibiciro bya esanse byatumbagiye.

Kumpande zombi ibihombo ni byinshi nta mutekano, abaturage bari gupfiramo ni benshi, ibikorwaremezo biri gusenyuka muri macye ibintu ni bibi kumpande zose.