EUGENE OFFICIAL

Russia :Menya Perezida Vladimirovic Putin uwo ariwe.
POLITIKE

Russia :Menya Perezida Vladimirovic Putin uwo ariwe.

Jun 14, 2025

Vladimir Vladimirovich Putin ni umugabo w’imyaka 73 ugira isabukuru ku ya 7 Ukwakira buri mwaka kandi iyi sabukuru kuyizihiza biba ari ibirori bikomeye cyane mu gihugu cy’Uburusiya.

Perezida Vladimir Putin akimara kurahira.

Putin ni Prezida w’igihugu cya mbere kinini ku isi aho kiri ku buso bwa Km² 17,098,242. Bivuze ko gikubye igihugu cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo incuro hafi 7.5 n’incuro hafi 250Ā  igihugu cy’u Rwanda.

Muri 1960 Putin yatangiye ishuri akerereweho kuko yari afite imyaka 8. Yize hafi y’iwabo i St. Petersburg kuri Primeri ya No.193.

Putin yigaga nabi kandi agakunda kwanduranya nk’uko umwalimu we witwa Vera Gurevich wamwigishije kuva muwa 5 kugeza muwa 8 abihamya. Ngo icyakora kuko yakundaga gufata mu mutwe cyane, nicyo cyatumaga bamureka kugira ngo adata ishuri akajya kuba umwana w’umuhanda.

Ku myaka 12 gusa, Vladimir Putin yatangiye kujya yiga gutegana(Judo) umukino nyina Maria Putina yahoraga amubuza ariko Putin akavunira ibiti mu matwi.

Putin niwe bucura mu bana 3 ba Vladimir Spiridonovich Putin (1911–1999) na Maria Ivanovna Putina (1911–1998).
Putin yashakanye na Lyudmila Aleksandrovna Ocheretnaya icyakora uyu mugore aza gukuramo ake karenge muri 2014 bafite abana 2 Maria 1985 na Katerina 1986.

Vladimir Putin akikiwe na nyina umubyara.

Iyi divorce yabereye ku karubanda imbere y’ibitangazamakuru muri Kremlin Perezidanse y’Uburusiya.

Putin yize amategeko muri kaminuza ya Leningrad ndetse bivugwa ko afite PhD mu bukungu ariko hari abavuga ko yandukuye igitabo cy’abandi(plagiarism).

Putin uvuga neza ururimi rw’ikidage, yakoze imyaka 16 muri KGB aho yavuye mu 1991 afite ipeti rya Lt. General akajya mu bya politiki.

Mu 1996 yinjiye Moscow ajya gukorana na Perezida Boris Yeltsin.

Nyuma y’imirimo ijyanye n’umutekano mu Biro bya Perezida, mu kwa 8/ 1999 Vladimir Putin yaje kugirwa Ministri w’intebe.

Putin akora mu nzego z’umutekano muri Perezidanse y’Uburusiya.

Prezida Boris Yeltsin amaze kwegura, Putin yahise ayobora inzibacyuho yagejeje mu kwa 5 2000 aho n’ubundi yaje gutorerwa kuyobora Uburusiya.

Muri 2004 yarongeye aratorwa aho yagejeje muri 2008 maze kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga kubera ko itegeko nshinga ritamwemereraga kongera kwiyamamaza, ashyiraho umugabo w’indarikwa witwa Dimitry Medvedev ngo abe Prezida nuko Vladimir Putin nawe ngo aba Ministri w’intebe ariko ubundi abakurikiranira hafi politike y’Uburusiya bemeza ko ariwe wayoboraga.

Ā Perezida Putin Vladimir ari kumwe n’uwamufashije kuba Perezida w’Uburusiya.

Muri 2012 binyuze mu kiswe amatora abandi bise ubujura bw’amajwi yakurikiwe n’imyigaragambyo, Putin yongeye gusubirana intebe ye ndetse no muri 2018 biba uko.

Ubutegetsi bwa Putin ufite sekuru wari umutestsi mu gikoni cya Joseph Stalin, bwaranzwe no kuzamuka k’ubukungu ku gipimo cya 7%.

Ariko nanone burangwa no gushoza intambara mu bihugu bituranyi nka Checheniya… Yewe no mu gihe yari Minisiteri w’intebe wa Medvedev yakoraga ibitero muri Georgia.

Muri manda ye ya 3, Putin yometse Crimea kuri Russia ndetse ateza n’intugunda mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ni ikintu cyatumye ubutegetsi bwe bufatirwa ibihano mpuzamahanga.

Nk’aho ibyo bidahagije, yohereje ingabo ze muri Syria gushyigikira mucuti we Bashar Al-Assad ngo atavanwa ku butegetsi.

Muri manda ye ya 4 Putin yatangaje ku mugaragaro ko azigarurira Ukraine ni ikintu cyarakaje amahanga amwongerera ibihano.

Vladimir Putin arahirira kuyobora manada ya kane.

Muri 2023 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamushyiriyeho impapuro zo ku muta muri yombi kubera ibyaha by’intambara no gukoresha abana mu ntambara.

Mu kwa 4 kwa 2021 nyuma ya Referendum ya nyirarureshwa, Putin yasinye itegeko rihindura itegeko nshinga aho harimo ingingo imwemerera gutegeka Uburusiya kugeza muri 2036 aho azaba afite imyaka 84 y’amavuko.

Ku butegetsi bwa Putin, system y’Uburusiya yahindutse igitugu aho ari umuntu umwe wica agakiza, ubutegetsi bwe bivugwa koĀ  kandi bwamunzwe na ruswa, kubangamira uburenganzira bwa muntu, gufunga no kurigisa abo batavuga rumwe, gushyira igitutu no gutuma ibinyamakuru byigenga bitavuga ibintu uko biri mu Burusiya ndetse amatora mu Burusiya yahindutse ikinamico.

Mu manota atangwa n’ibigo byigenga bitandukanye mu ngeri zose nk’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa uzwi nka Transparency International’s Corruption Perceptions Index, Umuryango mpuzamahanga uharanira ubukungu na Demokarasi uzwi nka The Economist Democracy Index,Ā  Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubwisanzure bw’itangazamakuru uzwi nka Freedom House’s Freedom in the World index, and the Reporters Without Borders’ Press Freedom Index, Uburusiya bwagiye bubona amanota ya nyuma.

Icyegeranyo cyerekana ko Uburusiya buri inyuma mubwisanzure.

Mu mwaka wa 2021 Putin yagabye igitero gikomeye ku gihugu cya Ukraine agamije guhatira iki gihugu kutajya mu muryango wo gutabarana wa OTAN bituma ibihugu by’Iburayi,Afurika ,Amerika na Asiya bimwe muribyo bimwamagana ndetse bitera inkunga Ukraine ngo imurwanye ,kuwa 13 Kamena 2025 yahaye igihugu cya Ukraine imirambo 1200 y’abasirikare baguye k’urugamba kuva intambara yatangira mu myaka itatu ishize byabaye mu gikorwa cyo guhererekanya imirambo y’impande zombi.

Abaturage baje kwakira imirambo y’abasirikare ba Ukraine.