RDC:Ubutumwa bwa Bintou Keita mu nama n’abayobozi ba AFC/m23 I Goma.
Bintou Keita yagize ati”Naje mu mujyi wa Goma kumva no kungurana ibitekerezo n’ihuriro rya AFC m23,uru rugendo rwaje mu gihe ibintu bitameze neza kubera nibyo mperutse kuvugira mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi ryateje amakimbirane no kutumvikana,uyu munsi nahuye n’abayobozi ba AFC m23 mu nama yari igamije ubufatanye nkuko byatangiye mu kwezi gushize kubw’inyungu z’abaturage.
Yakomeje Ati”Nkuko mubizi dufatanyije n’umuryango utabara imbabare wa Croix rouge, Guverinoma ya Kinshasa, ihuriro rya AFC m23 na MONUSCO, abasirikare n’abapolice ba FARDC na PNC bakuwe I Goma bajyanwa I Kinshasa.”
Yongeyeho ko Monusco tuzaguma gufasha mugushaka amahoro n’umutekano ku mpande zihanganye.
Yashimangiye ko Abayobozi ba AFC/m23 bagaragaje ubushake mugukemura ibibazo mu nzira y’amahoro Kandi na MONUSCO twiteguye kubafasha nkuko dusanzwe arizo nshingano zacu.
Uyu muyobozi yavuze ibi nyuma Yuko yivumbuye agasoka mu cyumba cy’inam kuko haribyo atahurizagaho na AFC/m23 .
Hari hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru ariko kubera kutumvikana kubiri buvugirwemo byarangiye abayobozi ku mpande zombi bavuye mu cyumba cy’inama ntibongera kukigarukamo ngo bagirane ikiganiro n’itangazamakuru ryari rifite amatsiko yo kumenya ibyo baganiriye.
Umuyobozi wa Monusco yakunze kunenga kenshi AFC m23 ariko nayo yasoye amatangazo menshi imwereka ko Ari abanyekongo Kandi bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabo bitivanzemo bampatse ibihugu.
Akanama k’umutekano ka Loni kasoye umwanzuro 2773 usaba umutwe wa m23 kuva mu bice wafashe ariko uyu mutwe wavuze ko udashobora kubivamo kuko ntaho bawohereza kuko aho bafashe Ari ku butaka bwabo bari barabujijweho uburenganzira kuva kera.
No Comment! Be the first one.