Fatakumavuta wagaragaweho ibyaha byinshi yakoreye kuri youtube yakatiwe igifungo
kuri uyu wa 13 Kamena 2025, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye uzwi ku mbuga nkoranyambaga (social media) ku mazina ya Fatakumavuta (SENGABO Jean Bosco) igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1.300.000 Frw.
Fatakumavuta akaba yahamijwe ibyaha birimo icyo gukangisha gusebanya, gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000Frw), icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, gihanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw), icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe.
Fatakumavuta akaba yari yaburanye asaba ko yakongera gupimwa urumogi kuko yahakanaga ko icyo cyaha yaba yaragikoze, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze kuba mu mubiri wa Fatakumavuta harasanzwe igipimo kirenze igiteganyijwe, bimuhamya icyo icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubwo we agihakana.
Urukiko rukaba rusanga kuba Fatakumavuta yarasabaga ko yakongera gupimwa nta shingiro bifite, kuko atagaragaza impamvu cyangwa ikimenyetso kivuguruza raporo y’abahanga yatanzwe n’ubushinjacyaha.
Fatakumavuta kandi yashinjwaga icyaha cy’ivangura. Urukiko rwasanze kitamuhama kubera ko amagambo yakoresheje avuga ko umugore wa Bahati ari umukene, atagize ivangura, kandi ko aya magambo atagaragaza ko yari afite umugambi mubi.
Urukiko kandi rwasanze icyaha cyo gutukana mu ruhame kitamuhama, kuko kuba yaravuze ko The Ben akunda kwiriza nk’umwana bitagize icyaha cyo gutukana mu ruhame. Umucamanza yasobanuye ko ibyo atari igitutsi.
Urukiko rwagaragaje ko Fatakumavuta yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 1.300.000 Frw kubera ko habaye impurirane mbonezabyaha.
Iyo habaye impurirane mbonezabyaha, itegeko riteganya ko umucamanza ateranya ibihano by’ibyaha byose uregwa yahamijwe gusa kubera ko Fatakumavuta yaburanye yemera bimwe mu byaha akurikiranyweho, hari impamvu nyoroshyacyaha, ko yagabanyirizwa ibihano.
Uregwa akaba yemerewe kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30, ku gihano yakatiwe n’urukiko kingana n’ imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 n’ibihumbi 300 y’uRwanda.
Fatakumavuta yatangiye gukurikiranwa afunze tariki ya 18 Ukwakira 2024, kuva yasomerwa ibijyanye n’ifungwa ry’agateganyo akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge. Igihe amaze afunze kizavanwa ku gifungo yakatiwe.
Fatakumavuta abaye urugero rwiza rw’abakorera ibyaha bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, iperereza rikanagaragaza ko ibyo byaha babitewe no gukoresha ibiyobyabwenge. Ubutabera bukaba bukwiye gushimwa ku ntambwe ishimishije yo gukurikirana abivanga mu buzima bwite, basebanya ndetse bakanatangaza amakuru y’ibihuha.
No Comment! Be the first one.