EUGENE OFFICIAL

Rwanda: Hiyemejwe kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’inshuke kugera kuri 65%
AMAKURU POLITIKE

Rwanda: Hiyemejwe kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’inshuke kugera kuri 65%

Jun 13, 2025

Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukaza ingamba zo kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’inshuke, igamije gutuma batangira amashuri abanza bafite ubumenyi bubafasha kwitwara neza mu myigire. Intego ni uko mu myaka itanu iri imbere nibura 65% by’abana bazaba banyuze muri ayo mashuri.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, na Minisitiri w’Uburezi, Bwana Nsengimana Joseph, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Rusange y’Uburezi yibanda ku mashuri y’inshuke n’abanza, mu rwego rwo gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’Icyerekezo 2050.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko u Rwanda rumaze kugera ku ntego y’uko 45% by’abana b’Abanyarwanda bajya babanza kunyura mu mashuri y’inshuke, ariko ko bitari bihagije. Ati:
“Twifuza kugera kuri 65% mu myaka itanu, kuko ubushakashatsi bwerekana ko abana banyuze mu mashuri y’inshuke batsinda neza no mu bindi byiciro bikurikiraho.”

Yagaragaje ko amashuri y’inshuke ari ngombwa cyane ku bana bafite hagati y’imyaka 3-5 kuko abategurira kwinjira mu myigire irambye. Yaboneyeho gusaba ababyeyi gushyigikira iki cyiciro cy’uburezi, abana bakajyanwa mu mashuri hakiri kare kugira ngo bahabwe ubushobozi bukwiye.


Minisitiri Nsengimana kandi yagarutse ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri abanza, avuga ko imibare y’abana biyandikisha irushaho kwiyongera buri mwaka, bigatuma ibyumba by’amashuri bidahagije. Ati:
“Hari aho usanga abana biga inshuro ebyiri zitandukanye ku munsi umwe kugira ngo bose babashe kwiga.”

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Leta irimo kongera ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri no kongera abarimu.

Yanasobanuye ko icyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza (Primary 4-6) gifite uruhare runini mu gutegura abanyeshuri bajya mu mashuri yisumbuye, bityo bigatuma amahitamo yabo aba ashingiye ku bushobozi bwabo. Ati:
“Kubaha uburezi bufite ireme muri iki cyiciro ni ugushyira umusingi ku hazaza h’igihugu.”

Yasoje ashimangira ko kugira ngo uburezi bw’uburararibonye bugerweho, bisaba ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarimu n’inzego z’ubuyobozi, kuko uburezi ari inshingano rusange.