RDC/GOMA:Umuyobozi wa MONUSCO atangiye inama n’ubuyobozi bwa AFC/M23.
Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye ,Bintou Keita Ari mu nama n’abayobozi bakuru n’ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi AFC/m23 iyi nama ikaba yatangiye guhera saa yine kuri uyu wa Gatanu 13 Kamena2025 ikaba iri kubera mu mujyi wa Goma.
Umuyobozi wa Monusco yageze mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Kane azanywe na helicoptère yaguye muri kigo cya Monusco I Goma kuko ikibuga cy’indege cyabo cyafunzwe n’inyeshyamba za m23.
Uguhura kwa Bintou Keita n’abayobozi ba AFC m23 biri muri gahunda yo gushyira mu nshingano ubutumwa bwa Monusco ,harimo nko kurindira umutekano abasivile,ni urugendo rwa mbere uyu muyobozi akoreye mu bice bigenzurwa na m23 kuva Igisirikare cya RDC cyatsindwa na m23 cyigahungira mu bindi bice abandi bakishyikiriza uyu mutwe uri mu ihuriro rya AFC Kandi ni n’inama ya mbere bakoranye.
Abayobozi ba AFC m23 bitabiriye iyi nama ni Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa wiri huriro,umuhazabikorwa wungirije Bertrand Bisimwa, umuvugizi mukuru wiri huriro mu bya politike Lawrence Kanyuka ndetse n’umuvugizi wungirije Dr Oscar Balinda ,n’abandi bayobozi batandukanye …
Inkuru irakomeza.
