RDC/GOMA:Umuyobozi wa MONUSCO Bintou Keita yageze i Goma kubonana n’abayobozi ba AFC/M23.
Umuyobozi wubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo MONUSCO ,Bintu Keita yaraye ageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 bikaba biteganyijwe ko azanahura n’abayobozi biri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa bakaganira.
Amakuru yagiye ahagaragara nuko k’umugoroba wo kuri 12 kamena ,Bintu Keita yagaragaye mu mujyi wa Goma asuhuzanya na bamwe mubasirikare ba MONUSCO bari muri uyu mujyi,bikaba byaje no gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga za Monusco ko uyu muyobozi yageze mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Uyu muyobozi ageze i Goma ahari icyicaro cy’ingabo za NONUSCO nyuma y’amezi agera kuri atanu atahakandagira nyuko yuko AFC/M23 ifashe uyu mujyi wa Goma ndetse n’umujyi wa Bukavu kandi akaba yarakunze no kuvuga nabi izi nyeshyamba ariko nazo zikaba zitarahwemye kumutunga urutoki ko ingabo ayoboye ari nyirabayazana w’umutekano mukeya mu bice izi nyeshyamba zigenzura.
Bintu Keita yashinje kenshi umutwe wa m23 ko wishe abantu benshi ,ndetse ko unahonyanga uburenganzira bw’ikiremwa muntu ,kuba aje muri bino bice bigenzurwa nizi nyeshyamba bwaba ari uburyo bwiza bwo kumenya amakuru maze akaba yahindura imvugo k’umutwe wa m23, kuko bazamutembereza azenguruke amenye uburyo abaturage babayeho kandi nuko babanye na m23.
Birashoboka ko Bintu Keita nataba igikoresho cya Tshisekedi ko yakura i Goma raporo itandukanye nizo yatangazaga. kuko azibonera ukuri kubibera mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 bitandukanye nibyo yahoraga abwirwa nawe agatangaza ibitaribyo.
