RDC:Minisitiri w’ubutabera wa RDC yamaganye umushinjacyaha mukuru n’abacamanza .
Muri DRC, Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, yamaganye umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Firmin Mvonde, ejo, ku wa gatatu, tariki ya 10 Kamena, mu ibaruwa yabonywe na RFI. Iki cyemezo agifashe nyuma Yuko ejo bundi umushinjacyaha mukuru asabye Inteko ishinga amategeko uburenganzira bwo gukurikirana minisitiri w’ubutabera.
Constant Mutamba ashinjwa kunyereza umutungo wa leta akaba ariyo ntandaro yo gushorwa murubanza rwo kunyereza umutungo. Ashinjwa itangwa rya miliyoni 29 z’amadolari y’Amerika ku isosiyete ishinzwe kubaka gereza i Kisangani, mu ntara ya Tshopo.
Muri aya mafaranga, miliyoni 19 z’amadorali ngo niyo yatanzwe atubahirije uburyo bwo gutanga amasoko ya leta, Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko aya mafaranga ataturutse mu isanduku ya Leta, ahubwo yavuye mu kigega cy’indishyi ku bahohotewe n’ibikorwa bitemewe bya Uganda muri DRC (Frivao), uyu muryango uyobowe na Minisiteri y’ubutabera.
Mu 2022, Urukiko mpuzamahanga rwategetse Uganda kwishyura miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika.
Iki cyemezo cyafashwe k’urubanza ruregers indishyi z’amahano yakozwe hagati ya 1998 na 2003 mu burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Biteganijwe ko ubwishyu buzakorwa mu byiciro bitanu.
Aya mafranga akoreshwa mu gutera inkunga Frivao, ikigega kidasanzwe kigamije kwishyura abahohotewe. Bizatangira gukora neza muri 2023.
Ageze muri minisiteri, Constant Mutamba yamaganye imikorere mibi, “ibitagenda neza,” ati: “hagati y’amafaranga yatanzwe n’ibikorwa byakozwe koko.” Ibiro bye byagaragaje ko mu itsinda ryabanje, abahohotewe ijana bari barahawe indishyi mu mwaka umwe.
Mutamba yamaganye umushinjacyaha n’abacamanza mu gihe bivugwa ko inteko ishinga amategeko ya RDC ishobora kwemera ko aregwa mu nkiko.
No Comment! Be the first one.