EUGENE OFFICIAL

Muyoboke Alex yasubije abanenga uko The Ben yambara
AMAKURU IMYIDAGADURO

Muyoboke Alex yasubije abanenga uko The Ben yambara

Jun 10, 2025

Muyoboke Alexis, umwe mu bantu bakorana bya hafi n’umuhanzi The Ben, yagaragaje ko ibitekerezo bitangwa ku bijyanye n’imyambarire y’uyu muhanzi bitagakwiye kugira ingaruka ku buryo yakirwa n’abakunzi b’umuziki we. Avuga ko icy’ingenzi ari umuziki akora, aho kwibanda ku myambarire ishotora ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagianze, Muyoboke Alexis yavuze ko abantu bakwiriye kwemera ko The Ben yambara uko abyumva, ashingiye ku byo yishimira n’uko abyibonamo.

 

Yagize ati: “Bareke The Ben yambare uko abyifuza. Sinanze ko batanga ibitekerezo byubaka, ariko iyo mbona abyambaye kandi abyishimiye, kuri njye nta kibazo mbibonamo.”

Yongeyeho ko The Ben atambikwa n’umuntu umwe gusa, ahubwo hari abantu batandukanye bamufasha mu buryo bunyuranye, ndetse hakaba n’abamushimira ku mwambaro aba yaserukanye.

 

Ati: “Ntabwo ari umuntu umwe umwambika, ni abantu benshi batandukanye.”

Ku bijyanye n’abagaragaza kutishimira imyambarire y’uyu muhanzi, Muyoboke yatanze igitekerezo cy’uko hakwiye kwitabwa ku bwiza bw’umuziki kurusha ishusho y’uwukora.

Ati: “Bajye babyihanganira, bakunde umuziki. Nubwo hari abamugira inama yo guhindura imyambaro, na we ubwe arabizi.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo abona ku buryo The Ben yambara, kuko agira indangagaciro z’umuco nyarwanda zimuyobora, ku buryo adashobora kwambara ibintu byamutesha agaciro nk’umunyarwanda.

“Njye nta kibazo mbibonamo. Niba abantu bashaka ko ajya ajya ku rubyiniro yambaye ibigaragaza ibice by’umubiri nk’ibituza, ibyo byo ntibizashoboka kuko afite indangagaciro.”

Ibi bije nyuma y’uko mu gihe gishize The Ben akunze kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamunenga ku myambarire aserukana mu bitaramo cyangwa mu mashusho y’indirimbo, ariko n’abandi bakamushyigikira bavuga ko imyambarire ye ari igice cy’ukwerekana umwihariko we nk’umuhanzi.