EUGENE OFFICIAL

RDC: Martin Fayulu yasobanuye icyo ihuriro ashaka gushinga we na Tshisekedi rizamara.
POLITIKE

RDC: Martin Fayulu yasobanuye icyo ihuriro ashaka gushinga we na Tshisekedi rizamara.

Jun 9, 2025

Martin Fayulu avuga ko ikiruta byose, ari imitekerereze, Ikubiyemo ukwemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari imwe, yunze ubumwe, kandi itagabanywa. Yerekana kubahiriza byimazeyo Itegeko Nshinga. Nibigaragaza ijwi ry’abaturage ba congo banze kuyoboka, ubufatanyacyaha, cyangwa guceceka imbere y’iterabwoba nyaryo rigamije gutwara ubutaka bw’igihugu.

 

Ibi ni ibikubiye mu itangazo umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yasohoye nyuma yuko abaonanye nuyu mutegetsi bakagirana ibiganiro byerekeranye no gufatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu cyabo.

 

Umunsi Martin Fayulu abonana na Perezida Tshisekedi yamusabye ko bashinga ihuriro yise inkambi yo gukunda igihugu kugira ngo ubishaka wese abe ariho atangira umusanzu wiwe wo kurwanya umutwe wa m23 ndetse no kurwanya ibindi bibazo byakadukira iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.