EUGENE OFFICIAL

Zimbambwe:Inzego zicunga Parike zigiye kwica inzovu kugira ngo ibaganye umubare munini wazo.
MU MAHANGA

Zimbambwe:Inzego zicunga Parike zigiye kwica inzovu kugira ngo ibaganye umubare munini wazo.

Jun 9, 2025

Zimbambwe igiye kwica inzovu kugira ngo igabanye umubare munini wazo,iki gihugu kirateganya kwica inzovu zibarirwa muri mirongo itanu mu muhate wo kugira ngo ishobore gucunga umubare wazo ukomeje kwiyongera,nkuko byemejwe n’ikigo gishinzwe Parike zo muri iki gihugu.

Inyama zizi nzovu biteganyijwe ko zizahabwa abaturage bakazirya,Zimbambwe ni igihugu cya kabiri ku Isi mu kugira inzovu nyinshi ,gikurikira igihugu cya Botswana.

Ikigo gishinzwe Parike muri Zimbambwe cyatanze impushya zo kwica inzovu zigera kuri mirongo 50 za mbere zo muri Parike yitwa SAVE  VALLEY Conservancy,mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Icyo kigo cyavuze ko hakenewe kwirinda ko kimwe mu byanya byihariye by’inyamaswa zo mu gasozi bisigaye muri Afurika ,kirengerwa ubushobozi kubera umubare munini wizo Nzovu.

Mu myaka itanu ishize, iyo parike yimuriye inzovu 200 mu majyaruguru y’igihugu. Isuzuma riheruka gukorwa ryagaragaje ko umubare w’inzovu wikubye inshuro eshatu z’umubare iyo parike ifite ubushobozi bwo kwakira.

Mu mwaka ushize, abanenga ubutegetsi bamaganye gahunda Zimbabwe ifite yo kwica inzovu 200 kugira ngo ibonere abaturage ibyo kurya mu gihe cy’amapfa (uruzuba mu Kirundi) ya mbere mabi cyane yari abayeho mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize.

Imiryango iharanira uburenganzira yibaza ingaruka kwica inzovu byagira ku bukerarugendo no ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Iki gihugu kirimubihugu bitunze inzovu nyinshi Kwisi Aho bushakashatsi bwabigaragaje ku Zimbabwe irikimwanya wakabiri mubihugu bitunze ibyo binyabuzima.