EUGENE OFFICIAL

RDC:Abambari ba Perezida Felix Tshisekedi  bakamejeje batangaza ko Joseph Kabila yahungiye mu Rwanda.
POLITIKE

RDC:Abambari ba Perezida Felix Tshisekedi bakamejeje batangaza ko Joseph Kabila yahungiye mu Rwanda.

Jun 9, 2025

Ibinyamakuru bikorera hanze y’u Rwanda bisanzwe ari ibirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byakamejeje byandika ko Perezida w’icyubahiro wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Joseph Kabila Kabange yahungiye mu Rwanda.

Ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyitwa VERITANSINFO cyabyanditse kuri uyu wa gatandatu aho cyavuze ko umujyi wa Goma ugiye kugotwa nabo m’umutwe wa Wazalendo ,ko ibyo byatumye Perezida w’icyubahiro wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Joseph Kabila Kabanga ahungira mu Rwanda atinya ko yagirirwa nabi.

Ibinyamakuru bitandukanye byahawe amafaranga n’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo bigaragaze ko igice kigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 kidatekanye kandi ngo binagaragaze ko ibibera m’uburasirazuba bwa RDC bigirwamo uruhare n’u Rwanda .

Ibinyamakuru byatamiye kugafaranga ka Perezida Tshisekedi ntako bitagira biharabika umutwe wa m23 ndetse n’ubutegetsi bw’u Rwanda aho n’ibinyamakuru mpuzamahanga bitatanzwe ibiheruka ni The Economist na NBC News aho byifashe bigarabika ingabo z’u Rwanda na Perezida Kagame .

Abakurikiranira politike hafi ya Perezida Tshisekedi bagaragaza ko politike ye ishingiye kuri ruswa atanga mu binyamakuru n’imiryango mpuzamahanga ngo bamuvuge neza kandi basige urubwa igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bwacyo.

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa riherutse gutangaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwohereza amafaranga mu bice bigenzurwa niri huriro ngo ahabwe umutwe wa Wazalendo maze utere akajagari mu baturage ,iri huriro ryanemeje ko ryatangiye gushakisha intwaro zasinzwe zitanzwe na Tshisekedi mu baturage kugirango zikurwemo zidakomeza gukoreshwa zihungabanya umutekano w’abaturage.