Mu bushakashatsi bushya bwakorewe mu Burusiya, bugaragaza impinduka zikomeye ku buryo abaturage baho bareba ibihugu by’amahanga. Ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyaje ku mwanya wa mbere w’ibihugu bifatwa nk’ibibangamiye Abarusiya. Icyo cyanya ubu cyegukanywe n’u Budage.
Iyi mibare yatangajwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cya Levada Center, kizwiho gutanga ishusho y’uko abaturage batekereza, kikaba gikorera ku nkunga ituruka mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ku gihe cy’imyaka 13 ishize, Amerika ni yo yabaga ku isonga nk’igihugu cyari gikunze kugaragara nk’icyabangamira u Burusiya. Ariko ubu, cyaramanutse kigera ku mwanya wa kane.
Bivugwa ko 40% by’abitabiriye ubwo bushakashatsi bavuze ko Amerika igifitanye ikibazo n’u Burusiya, ariko ibyo bigaragaza igabanuka rya 36% ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize. Impinduka z’iyi myumvire zirajyana n’uko bamwe bavuga ko Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Amerika, yongeye kuba icyizere ku Banyarwanda bamwe.
U Budage, ubu bufatwa nk’igihugu gifite umubano mubi cyane n’u Burusiya, aho 56% by’ababajijwe bavuze ko babufata nk’”umwanzi”, bukurikirwa n’u Bwongereza bufite 49%, na Ukraine ifite 43%. Ibi biragaragaza isura nshya y’ukuntu Abarusiya babona amahanga, cyane cyane nyuma y’intambara yatangiye muri Ukraine mu 2022.
Mu gihe mbere y’iyo ntambara, ni ukuvuga mbere ya Gashyantare 2022, abaturage 16% gusa mu Burusiya ari bo bari bafata u Budage nk’umwanzi. Uko intambara yagendaga ikara, ni ko n’imyumvire kuri icyo gihugu yahindukaga, kugeza ubwo kijya ku isonga.