EUGENE OFFICIAL

Rwanda-RDC:Twibaza niba RDC ishaka amahoro bikatuyobera/Min Olivier Nduhungirehe.
POLITIKE

Rwanda-RDC:Twibaza niba RDC ishaka amahoro bikatuyobera/Min Olivier Nduhungirehe.

Jun 9, 2025

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb Olivivier Nduhungirehe yasobanuye impamvu U Rwanda rwikuye m’umuryano w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika yo hagati CEEAC ,agaragaza ko anibaza koko niba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ishaka amahoro bikamuyobera.

 

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko bitumvikana ukuntu RDC ikomeje kujya mu miryango y’akarere na mpuzamahanga isabira u Rwanda ibihano,mu gihe hakomeje ibiganiro byo gushaka amahoro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda mu kiganiro yahaye RBA kuri iki Cyumweru yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda ruva muri CEEAC.

Nduhungirehe yagaragaje ko guhererekanya ububasha muri CEEAC bishingira kuri alufabe z’igifarasa,aho u Rwanda rwari gukurikira Guinnee Equatorial ,RDC yareze u Rwanda ko rwateye RDC ibirego bidafite ishingiro,RDC ikavuga ko ngo u Rwanda rudakwiye kuyobora,ibyo bituma Guinee Equatorial igumya kuyobora undi mwaka.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko RDC nta gihugu na kimwe yarikwiye kurega ngo kuko ariyo iteza intambara iwabo aho ishyigikira umutwe ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wa FDLR,igashyigikira umutwe wa Wazalendo ndetse ikanazana abacashuro mu gihugu cyayo mu gihe bibuzwa n’amategeko mpuzamahanga.

Minisitiri yagaragaje ko RDC ifatanyije niyi mitwe bagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda ,guhera mu mwaka wa 2019 mu karere ka Musanze, ko igisirikare cya RDC cya FARDC cyashyigikiye umutwe wa RUDI Urunana bakahagaba ibitero ndetse mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2025 mu ntambara ya Goma igisirikare cya RDC gifatanyije niyi mitwe barashe mu Rwanda, mu karere ka Rubavu ahapfuye abaturage bagera kuri 16,abarenga 160 barakomereka ,amazu arenga 200 agirwaho ingaruka na bombe zatewe mu Rwanda.

 

Minisitiri yagaragaje ko bibabaje kubona umuryango wa CEEAC wemera kuba igikoresho cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’igihugu cya Guinee Equatorial nacyo kikemera kuba igikoresho cyiki gihugu ko ari agahomamunwa.

 

U Rwanda rugaragaza ko umuryango wa CEEAC uri mu miryango ikora nabi muri Afurika, ngo kuko harimo ibibazo bikomeye byerekeranye n’imiyoborere mibi ,ikibazo cya perezida w’abakomiseri utemera gukorana n’abandi bakomiseri ,ibibazo byo kudakora ubugenzuzi bw’imari ndetse n’ibihugu binyamuryango bidatanga umusanzu bisabwa ,hatangwa urugero ku gihugu cya RDC kirimo umusanzu ugera ku myaka 10 yose,Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwari rwemeye kwihangana ngo ryfatanye n’ibindi bihugu gukemura bino bibazo ariko ko rurambiwe kubera itubahirizwa ry’amategeko ry’abagize uyu muryango rugafata icyemezo cyo kuwuvamo.

Minisitiri Nduhungirehe yerekanye uburyo RDC yagize agatebo uyu muryango wa CEEAC nkaho 2023 igihe iki gihugu cyayoboraga uyu muryango kimye intumwa yu Rwanda ijambo ndetse bakabiregera ariko uyu muryango ntugire icyo ubikoraho ,ubu RDC ikaba yirirwa izenguruka imiryango mpuzamahanga niy’akarere isabira u Rwanda ibihano mu gihe u Rwanda na RDC bari mu biganiro byaba ibya Doha ndetse n’ibya Washington.

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE KURI YOUTUBE