EUGENE OFFICIAL

RDC:Mobutu yavumye RDC Perezida Tschilombo Felix Tshisekedi arinda uwo muvumo.
POLITIKE

RDC:Mobutu yavumye RDC Perezida Tschilombo Felix Tshisekedi arinda uwo muvumo.

Jun 7, 2025

Mobutu yavumye DRC, kandi Tshisekedi arinda umuvumo niko umwe mu bashinzwe umutekano yatangarije ikinyamakuru The New York Times ku ya 16 Gicurasi 1997, nyuma yuko Mobutu ategeka gutwika umurambo wa Habyarimana wapfuye muri Mata 1994, ati: “Iyaba ari njye bireba, nari kujugunya mu ruzi. Ariko kuri Mobutu, ni nk’umwe mu bana be bwite. Kandi niyo yaba ari kimwe mu bikorwa bye bya nyuma, yashimangiye ko ibyo bikorwa neza.”

 

Ntibyumvikana ukuntu Mobutu yabonye umurambo wa Habyarimana, ariko yashoboye kuwubika imyaka itatu kandi asezeranya umuryango wa Habyarimana ko umurambo we uzahabwa ishyingurwa rikwiye mu Rwanda.

Kubera gutinya ifatwa rya Gbadolite n’inyeshyamba za AFDL, zagenzuraga igice kinini cy’igihugu kandi zikangisha gufata Kinshasa.

 

Igihe hafatwaga umwanzuro ko umurambo ugomba gutwikwa, Mobutu yashimangiye ko utwikwa  Kubera ko gutwika imirambo bitari bisanzwe mu Banyafurika, hafashwe umwanzuro wo kugisha inama abimukira b’Abahinde baba muri Zayire.

 

Ikibazo cyarushijeho gukomera kubera uburyo bwihuse bw’inyeshyamba ku kibuga.

Muri icyo gihe, umuyobozi w’umutekano wa perezida wa Zayire wari ufite ubwoba washinzwe kugenzura umurambo wa Habayarimana yahamagaye abantu hafi ya Kinshasa kugira ngo bamugire inama ku cyo gukora.

Kimwe na Mobutu  Tshisekedi akimara kugera k’ubutegetsi yakoze ibishoboka byose kugira ngo ubutegetsi bwe bushyigikire abahoze m’ubutegetsi bwa   Habyarimana, yemere abajenosideri muri DRC bitwaje intwaro, hanyuma yagiye no kubaza niba  ko gutwika umurambo wa Habyarimana byakurikije imihango runaka y’idini, Tshisekedi akora ibishoboka byose kugira ngo abarwanyi ba FDLR babone ibyo bakeneye byose kugira ngo batere u Rwanda, abizera ko azabafasha kugera ku  cyifuzo cyabo cyo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

 

Ariko Mobutu na Tshisekedi birengagije ko FDLR ariyo nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Kandi igihe cyose abaturage ba congo batuye muri kariya karere bafashe intwaro kugirango birwaneho kubera iterabwoba rishobora kwibasira imiryango yabo riterwa na FDLR ku nkunga ya guverinoma ya Congo Kinshasa, bitwa  abavug ururimi rw’ikinyarwanda“abanyamahanga” .

 

Umuvumo kuri DRC uterwa n’imiyoborere mibi n’ingengabitekerezo ya jenoside yabungabunzwe na guverinoma zagiye zisimburana, cyane cyane Mobutu na Tshisekedi.

Tshisekedi yarinze umuvumo w’imiyborere mibi wasiswe na Mobutu kuko yakomeje kuwurinda no kuwusigasira akomeza kubiba amacakubiri mubanyecongo.