EUGENE OFFICIAL

RDC:Kuki leta ya Congo  Kinshasa yananiwe kugarura amategeko n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kuva 1994?
POLITIKE

RDC:Kuki leta ya Congo  Kinshasa yananiwe kugarura amategeko n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kuva 1994?

Jun 7, 2025

Mu myaka irenga mirongo itatu, amahoro yakomeje kuba ingorabahizi ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Ariko  Kuki leta ya Congo  Kinshasa yananiwe kugarura amategeko n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kuva 1994?

Byose byatangiranye n’uwahoze ari perezida wa Zayire (ubu ni DRC), Mobutu Sese Seko, yohereza ingabo amagana zo gushyigikira ubutegetsi bwakoze jenoside yakorewe Abatutsi icyo gihe ubwo butegetsi bwari buyobowe na mugenzi we Juvenal Habyarimana, mu kurwanya inyeshyamba za FPR / RPA zatangije urugamba rwo kwibohora mu 1990 kugira ngo zihagarike jenoside yibasiye abatutsi mu 1994.

Ingabo za Mobutu zoherejwe mu Rwanda zaturutse mu mutwe wihariye wa Perezida (DSP), umutwe wizerwaga cyane ko ushoboye kurwana.

Mu gihe ingabo zakoze jenoside hamwe n’interahamwe ,  zatsinzwe bagahungira muri Zayire, Mobutu arabareka bagumya bakoresheje intwaro zabo.

Bakambitse mu birometero bitarenze 10 uvuye ku mupaka w’u Rwanda, aho nyuma baza kwinjiza no guhugura impunzi nyinshi mu buryo bwa gisirikare no gutangiza ibitero by’ inyeshyamba m’uturere twu Rwanda no kwica abaturage.

Mobutu yirengagije ibi, kandi amahanga yarabirebaga  nubwo u Rwanda rukerekana ko  rufite impungenge zikomeye ku guhungabanywa  k’umutekano warwo ntibabihe agaciro.

Abakoze jenoside mu Rwanda bakomeje ubwicanyi no muri DRC bashinze imitwe y’iterabwoba, kuva RDR kugeza ALiR kugeza FDLR y’uyu munsi hamwe n’intagondwa zo kurwanya  no kwica abo mu bwoko bw’abatutsi .

Iyi mitwe ntabwo yibasiye u Rwanda gusa kandi yica abasivili benshi b’inzirakarengane ahubwo yishe kandi abaturage babarirwa mu magana bo muri Congo, cyane cyane abatutsi.

Mobutu yabitse aba genocidere, kandi abasimbuye Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila barabareka bagumya guteza imbere ingengabitekerezo ya jenoside no kuyigisha mu karere.

Perezida uriho ubu, Felix Tshisekedi, yageze n’aho atanga intwaro, amasasu, n’ibikoresho ku barwanyi ba FDLR maze anabashyira mu gisirikare cy’igihugu, ndetse no mu barinzi ba perezida.

Tshisekedi azi neza ko abarwanyi ba FDLR bakora ibyaha by’intambara n’ibikorwa bya jenoside byibasiye cyane cyane abatutsi b’Abanyekongo, nyamara ubutegetsi bwa Congo  ntibubona ko ibi bikorwa birushaho kwiyongera no   mu gutoteza abaturage ba Congo.