RDC:Qatar yashyikirije m23 na guverinoma ya Kinshasa ibikubiye mu mushinga w’amasezerano y’amahoro.
Mu nkuru dukesha igitangazamakuru cyo mu gihugu cy’Ubwongereza Reuters banditse ko uwo mushinga w’amasezerano Qatar yashyikirije umutwe wa m23 na leta ya Kinshasa ukubiyemo ingingo zirindwi:
1.Guhagarika imirwano hagati y’impande zombi (FARDC n’umutwe wa M23)
2.Kuvana buhoro buhoro ingabo za m23 mu bice zafashe muri RDC.
3.Kwinjiza igice cy’abarwanyi ba m23 mu gisirikare cya Congo nyuma yo gukora ubugenzuzi.
4.Guha imbabazi abanyamuryango ba m23 batagize uruhare mu byaha bikomeye cyangwa guhutaza no guhonyanga uburenganzira bwa muntu.
5.Gusubizaho ubuyobozi bwa leta ya RDC k’ubutaka bwigaruriwe na m23.
6.Kugenzura ibikorwa by’ubukungu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,hamwe no kugenzura mu buryo mpuzamahanga.
7.Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaya masezerano bikagirwamo uruhare na Qatar ,Umuryango wa Afurika yunze ubumwe na Loni.
Amakuru aherutse gutangazwa n’umuvugizi wa m23 ishami rya politike bwana Lawrence Kanyuka yavuze ko intumwa zabo zageze i Goma ko mu gihe leta ya Kinshasa yagira ubushake bufatika basubira Qatar kuganira.
Andi makuru ava ku mpande avuga ko m23 yikuye mu biganiro kuko yabonye ibikubiye mu mushinga w’amasezerano utaborohereza.
Umuhuzabikorwa wa Afc/m23 Corneille Nangaa Yobeluo aherutse gutangaza ko igisirikare cy’umutwe wa m23 ARC ko kitazigera kivanga na FARDC kandi ko badateze bava mu bice bafashe.
No Comment! Be the first one.