Burundi, mu matora hari aho abagombaga gutora basanze imbonerakure zarangije kubatorera.
Amatora mu gihugu cy’u Burundi akomeje gutangaza abatari bake, abenshi bakaba barajyaga bibeshya ko u Burundi bushyira imbere demokarasi, ariko kugeza ubu barabona ko ishyaka riri kubutegetsi CNDD-FDD ikitwa demokarasi ryarangije kugikura mu buzima bw’abarundi.
Mu ntara ya Bubanza, komine Gihanga, ku mutumba wa Buramata, ho habaye ibitangaza, abagiye gutora basanze amasanduku yuzuye, abari bagiye gutora ntibigeze batora, bahageraga bagahita babateraho ikimenyetso cy’uko batoye bagahita bababwita kwigendera.
Amakuru twahawe yemeza ko ayo masanduku yaraye apakirwamo impapuro z’itora ijoro ryose, izo mpapuro zikaba zari zateweho ibikumwe imbere y’izina ry’ishyaka CNDD-FDD, mu kwemeza ko ariryo ryatowe.
Ibi bishatse kuvuga ko amatora imbonerakure zarangije kuyakora zonyine abagombaga gutora batarahagera, zikaba zarategerezaga umuturage uhagera zikamuha icyemeza ko yatoye.
Si ibyo gusa kuko hari n’abaturage batari bake bagiye bandikira uwitwa Pacifique NININAHAZWE uzwiho cyane kutarya iminwa ku bibi bibera mu gihugu cy’u Burundi, bakaba bamugejejeho akababaro batewe n’ikinamico ryabakoreweho ryiswe amatora, bagira ngo atangaze ibyo bintu ku mugaragaro.
Hari uwamwandikiye amubwira ko yatoreye ku rya mbere ku mashuri, ibiro by’itora nimero 29, ko ibintu yahabonye biteye agahinda, akaba yabonye umugore mu kazu k’itora bamwe bafasha abatora, uwo mugore afata ibipapuro biriho amashyaka, ashyiraho ko abantu batoye akoresheje ikaramu kuri nimero ya mbere (CNDD-FDD).
Undi nawe yanditse avuga ko ahitwa mu Rubirizi babyukiye ku mirongo bagatangazwa n’umwanya munini bahamaze ariko bajya gutora bakabona imbonerakure ziri kubatorera, kimwe n’undi wari uri i Muyinga ku ibarabara rya 3, aho bita ku musigiti wo kurya gatatu, imbonerakure zoherejweyo zikaba zabwiraga abantu mu biro by’itora gutera igikumwe ku nkona (CNDD-FDD).
Hari n’uwanditse ko ari kuva muri ya kinamico ngo ni amatora, aho yageze mu kazu k’itora aziko bagiye kumuha ikaramu ngo atore aho ashaka, abona bamwambuye ibipapuro bavivura imbere y’inkona (CNDD-FDD), bazinga za mpapuro barazimuha, asabye ikaramu bamubaza niba yaba ari iyo yazanye, ajya mu bwiherero areba ibyo bamutoreye, bikaba byakozwe n’imbonerakure asanzwe azi.
Si aho honyine, iyi kinamico yakorewe mu gihugu hose, aho wasangaga hari n’agace abagatuye bose bari biyemeje gutora amashyaka yabo basanzwemo atariCNDD-FDD ariko batangazwa no gusanga imbonerakure zarangije kubatorera ahanditse CNDD-FDD, ahandi bagasanga zibahagaze hejuru zikabambura impapuro z’itora zikabatorera kuri CNDD-FDD, ntizinatume bakora ku ikaramu kugira ngo batagira icyo bahinduraho.
Hari uwo byarenze za mpapuro arazishwanyaguza, uwo yahise ajyanwa gufungwa, batangira kumuvugiraho ko yaba atari umurundi ariko bakaba birengagiza ko mbere yo guhabwa izo mpapuro batoreraho babanzaga bagasaba indangamuntu n’ikarita y’itora umuntu wese ugiye gutora.
No Comment! Be the first one.