RDC:Umuyobozi wa Lamuka Martin Fayulu yahuye na perezida Felix Tshisekedi.
Ubusanzwe Martin Fayulu ni Perezida w’ishyaka rya Ecidé .
Umurebye mu maso Martin Fayulu byabonekaga ko yisanzuye kandi amwenyura, twabibutsa ko yari umukandida ku mwanya wa perezida 2023 yakiriwe muri Palais de la Nation ahitwa sallo y’Abambasaderi.
Perezida Félix Tshisekedi Ari kumwe n’umuyobozi wabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ,Martin Fayulu bahoberanye cyane.
Umukuru w’igihugu yabwiye Martin Fayulu wamwakiriye ati: “Nishimiye kukubona kandi turaganira duhuje ,umutima ku mutima.
Muku guhura umuyobozi w’ishyaka rya Ecidé akaba n’umuyobozi w’urugaga rwa LAMUKA yari aherekejwe n’abafatanyabikorwa be ba hafi barimo Devos Kitoko, Prince Epenge, Alex Dende uzwi ku izina rya Lexxus Legal, na Madamu Chantal Moboni.
Mu ijambo yagejeje ku itangazamakuru Martin Fayulu yavuze ko Igihugu kiri mu bihe bigoye cyane.
Yagize Ati”” Twibasiwe ahantu hose,dukeneye ubumwe bw’igihugu.
Naje kumubwira ko tudafite ibisubizo 36.
Tugomba gushinga ingando y’igihugu.
Yakomeje avuga ko hamwe nibibazo byose bahura nabyo byaba ibibazo by’imibereho, ibibazo bya politiki, n’ibibazo by’umutekano, ko igisubizo cyabyo ari ibiganiro mbonezamubano.
Martin Fayulu yasabye perezida Tshisekedi gukora ibishoboka byose kugira ngo abonane n’abepiskopi ba CENCO n’abashumba ba ECC kugira ngo baganirire hamwe ku masezerano mbonezamubano bagaragaje.
Perezida Tshisekedi felix yasezeranije Martin Fayulu kumuha igisubizo cye vuba bidatinze kubyifuzo yamugejejeho.
No Comment! Be the first one.