RDC/Goma:Afc/m23 yahishuye ibanga ry’ibiganiro bya Doha na perezidaTshisekedi.
Umuvugizi mukuru mubya politike wa Afc/m23 Lawrence Kanyuka ,yemeje ko itsinda ryari rihagarariye iri huriro mu biganiro byaberaga i Doha muri Qatar ryamaze kugaruka mu mujyi wa Goma nyuma yuko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugaragaje ubushake bukeya muribyo biganiro.
Kanyuka Lawrence kuri uyu mugoroba mu kiganiro yagiranye na channel ya youtube ikorera mu mujyi wa Goma yatangaje ko ashimira umwami wa Qatar wakoze ibyo ashoboye byose ngo abashe guhuza Afc/m23 n’ubutegetsi bwa Tshisekedi Felix nubwo ubu butegetsi bwakomeje kwinangira,yagaragaje ko ibyo ingabo za ARC/m23 zasabwe kugira ngo ibyo biganiro bibashe kuba babikoze ko ariko ubutegetsi bwa Kinshasa byabuze ubushake bwo kubahiriza ibyabarebaga bikaba byarabaye imbogamizi kugukomeza kwibyo biganiro,yagarutse ku buryo basabwe kuva muri teritwari ya Walikare bakavamo ariko asobanura ko bari bemeranyije nubwo butegetsi ko kuva mu bice bya Walikale bidaha uburenganzira ingabo z’ihuriro rya Kinshasa kujya muribyo bice bikuyemo,Lawrence yagaragaje ko ARC/M23 ikimara kuva mu bice bya Walikale nkuko bari babyemeranyije na guverinoma ya Kinshasa izo ngabo zirwana k’uruhande rwa guverinoma zahise zihafata zitangira kugaba ibitero ku birindiro bya m23.
Umuvugizi mubya politike wa afc/m23 yagaragaje icyatumye intumwa zabo ziva i Doha nyuma y’ukwezi bari muri uyu murwa mukuru wa Qatar ,ko ngo aruko ubutegetsi bwa Kinshasa budafite ubushake bwo gukemura ikibazo kiri muri iki gihugu mu buryo bwa politike ahubwo ko Felix Tshisekedi akeneye gucyemura iki kibazo mu buryo bwa gisirikare kandi bidashoboka ,iyo myitwarire ikaba ariyo yatumye ihuriro rya afc/m23 ritumiza intumwa zabo zari muri ibyo biganiro ngo zitahe baganire .
Kanyuka yagaragaje ko nta gahunda yo kurwana bafite ngo kuko n’ubusanzwe batajya bagaba ibitero kuri Fardc ,ko icyo bakora ari ukwirwanaho mu gihe ingabo za Fardc nabafatanyabikorwa bazo babateye,kandi ko ikindi bakora ari ukurinda abaturage bagabwaho ibitero n’ingabo zirwana k’uruhande rwa Kinshasa,ikindi ngo ni ukurinda ibirindiro byabo.
Kanyuka yagaragaje ko ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi budakeneye amahoro arambye ahubwo ko ubu butegetsi bukeye intambara yatanze ingero ku bikorwa bya Tshisekedi bibangamira inzira zo gushaka amahoro nkaho ubu butegetsi bwa Kinshasa bwabangamiye agahenge kari katangajwe n’ihuriro rya Afc/m23,Afc/m23 yagaragaje uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje guha abaturage intwaro ndetse no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro,ingabo za Fardc zikomeje kugaba ibitero kubaturage babanyamulenge.
Afc/m23 yahishuye ko itazihanganira ibikorwa bibi bya Tshisekedi akomeje gukora nkaho ari kugura imbunda na drone ,aho ari guha amafaranga aba wazalendo ayanyujije mu gihugu cy’Uburundi,anahakana ko m23 itigera na rimwe igaba ibitero ku ngabo za leta ariko yemeza ko izo ngabo zo zikomeza kugaba ibitero kuri m23.
Kanyuka yahishuye uburyo Tshisekedi yatangiye gukurikirana abopoza be anavuga ko uheruka ari Perezida Joseph Kabila uburyo yakuweho ubudahangarwa ko ibyo ari ibimenyetso bigaragaza ko Tshisekedi adakeneye amahoro .
Uyu muvugizi wa Afc/m23 yagaragaje uburyo iri huriro ryakoze ibishoboka byose ngo inzira z’ibiganiro bazubahirize nko kujya muri Angola no muri Nairobi Kenya ariko Tshisekedi akagumya kwinangira kubyo akwiye kubahiriza,kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje amagambo mabi aho bakomeje kwita abagize m23 ko ari abanyamahanga,ko ari abanyarwanda ,ko ari abagize umutwe w’iterabwoba ,ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje gutoteza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urwigiswahile ko ibyo nabyo bigaragaza ivangura abakorera,ubu butegetsi kandi bukomeza guha wazalendo amafaranga ngo iteze akajagari.
Kanyuka yagaragaje ko afite ikizere koibiganiro bya Doha bishobora kuzakomeza kandi ko ntacyababuza kubyitabira mu gihe Tshisekedi yaba yubahiriza ibyo asabwa ngo ibiganiro bigende neza .
Umuvugizi mubya politike wa Afc/m23 yemeje ko badashobora gutera Fardc ko bazagumya kurinda abaturage kandi ko bazagumya gukora dipolomasi igamije gucyemura ibibazo bya Rdc ,akaba yaboneyeho gushima uburyo Bertrand Bisimwa yitwara mugukora inshingano ze zo kuba umudipolomate mwiza wa Afc/m23,agaragaza ko ubu bari gukura imbunda mubaturage zatanzwe na Tshisekedi mu kugira ngo barinde mu buryo bwiza umutekano w’abaturage.
No Comment! Be the first one.