RDC: Joseph Kabila yashenguwe n’urupfu rwa Lt gen Sikatenda Shabani .
M’ubutumwa yanyujije kumbuga nkoranyambaga ziwe Joseph Kabila yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa liyetena jenerali Sikatenda Shabani kandi ko amuhaye icyubahiro ngo kuko yagendanye na se wiwe Mzee Laurent Desire Kabila,avuga ko yitabye Imana afite imyaka mirono inani n’itatu (83) yakomeje avuga ko uyu mwofisiye yabonye Joseph Kabila akivuka kandi akamuterura.
Lt gen Sikate Shabani mu mwaka wa 2024 yarafashwe arafungwa nta rubanza afatwa nabi kugeza apfuye nkuko byatangajwe na Joseph Kabila,akemeza ko nawe ari umwe mu nzirakarengane zafunzwe n’ubutegetsi bwa mukeba we Tshisekedi ukomeje kurangwa no kutihanganira abo batumva kimwe ibintu kandi akarangwa n’ubwicanyi.
Joseph Kabila yihanganishije abo m’umuryango we ,abo bagendanye ndetse na kominote y’Ababembe akomokamo.
uyu musilikare aguye muri gereza nyuma yuko yashinjwe ibyaha byo kwifatanya nabo muri m23 ndetse hari nundi musirikare mukuru w’umujenerali bafatiwe rimwe witwa Gen Diedonne Mutupeka nawe ugifunze bivugwa ko nawe ubuzima bwe buri mu kaga ku buryo nawe ashobora kugwa muri gereza isaha ku isaha ngo kuko banamwangiye kwivuza.
No Comment! Be the first one.