RDC/Goma:Umutwe wa m23 watangaje ko wakiriye Marcelin Cishambo.
Kuri uyu wa gatatu ,tariki ya 04 kamena 2025 umutwe wa m23 watangaje ko uwahoze ari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo n’itsinda bazanye yageze mu mujyi wa Goma kandi ahawe ikaze.
Mubutumwa bwanyujijwe k’urubuga rwa twitter rw’umuvugizi mukuru mubya politike w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (afc/m23)Lawrence Kanyuka yanditse ko bahaye ikaze uwahoze ari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo n’itsinda bazanye Marcelin Cishambo,yaboneyeho no gusaba abandi bayobozi bahoze m’ubutegetsi bwa Rdc cyangwa ababurimo ubu kuza kwifatanya na Afc/m23.
Bamwe mubahoze mubuyobozi bwa Rdc ubu bafatwa nkabavuga rikijyana muri RDC bari kuza mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya Afc/m23 kugira ngo baryiyungeho babashe gufatanya guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi .
Uyu Marcelin Cishambo yabaye guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2017,Marcelin kuva yagera mu mujyi wa Goma ntacyo yari yatanagaza kubyerekeranye n’uruzinduko rwiwe mu mujyi wa Goma.
No Comment! Be the first one.