RDC/Ituli:inyeshyamba za Thomas Lubanga zongeye gutera ibirindiro bya Fardc.
Inyeshyamba za Thomas Lubanga ziri m’umutwe wa CRP zashinzwe n’uyu mugabo zongeye gutera ingabo za repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri teritwari ya Ituli mu nkengero z’ikiyaga cya Vert.
Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo z’umutwe w’inyeshyamba washinzwe na Thomas Lubanga witwa CRP n’ingabo za leta ya Congo Kinshasa ,iyi mirwano yatangiye kuwa kabiri tariki ya 03 Kamena 2025 kugeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Kamena 2025 mu nkengero z’ikiyaga cya Vert kiri hagati y’igihugu cya Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu gace ka Niamamba,abantu benshi bahunze ibintu byabo.
uyu mutwe wa CRP washinzwe na Thomas Lubanga mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 aho waje uvuga ko uje kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi Felix ,ukaba warashingiye mu ntara ya Ituli ni naho ukorera.
Thomas Lubanga washinze uyu mutwe yahoze ari umurwanyi mu ntambara yiswe intambara ya kabiri ya Congo,nyuma aza gufatwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha arafungwa akatirwa igihano cy’igufungo cy’imyaka cumi n’ine(14) ahamijwe ibyaha byo kujyana abana mu gisirikale ,amaze gufungurwa nibwo yahungiye muri Uganda aza kuhava ashinga uyu mutwe w’inyeshyamba wa CRP.
No Comment! Be the first one.