RDC/UVILA:Abapfakazi b’abasirikale ba Fardc bari mu myigaragambyo ikaze kubera kutabona ibyo Tshisekedi yabemereye.
Aba bapfakazi bahoze bafite aba gabo babo mu gisirikare cya repubulika ya demokarasi ya Congo Fardc,bari mu gahinda kenshi n’umubabaro kubera ibyo bari barasezeranyijwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi Felix Tschilombo batigeze babibona birimo kubona umushahara w’abagabo babo baguye mu ntambara iki gisirikare gihanganyemo n’inyeshyamba za m23,kuri uyu wa kabiri ndetse no kuri uyu wa gatatu bazindukiye mu myigaragambyo mu mujyi wa Uvila muri teritwari ya Uvila muri Kivi y’Amajyepfo aho bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara bo n’abana babo.
Aba bagore bavuga ko akaga barimo bagatejwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi woheje abagabo babo bakajya kurwana ntacyo baruhira bikarangira bahasize ubuzima none n’imiryango yabo ikaba yarasigaye mu kaga k’ubuzima katoroshye.
Iyi myigaragambyo imaze iminsi igera kuri ibiri yatumye nta murimo numwe ukorwa k’umuhanda rusange wa Uvila,aba bapfakazi bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ateye agahinda aho bagaragaza ko bamaze amezi ane yose badahembwa imishahara y’abagabo babo nkuko bari barabisezeranyinjwe na perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo bakavuga ko kandi bagiye kwicwa n’inzara bo n’abana babo bahetse k’umugongo.
Sosiyete sivile zikorera mu mujyi wa Uvila zivuga ko aba bagore batererankwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo kuko nta n’uburyo buriho bwo kubaganiriza nibura ngo bagirwe inama y’uburyo babasha guhangana n’ihungabana batewe n’ibibazo by’umutekano mukeya bahuye nabyo yaba mu gihe bari mu mujyi wa Bukavu ndetse na Goma ndetse no mu gihe bageze mu mujyi wa Uvila cyangwa abahungiye mu mujyi wa Beni ,kandi zivuga ko n’abandi basigaye mu bice biri kugenzurwa n’umutwe wa m23 nta bufasha bafite kuko leta ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo ifata abantu bari muribyo bice nk’abanyamahanga izi sosiyete sivile zivuga ko aba bagore nta kizere cy’ubuzima bwejo bafite.
Hey there!
Welcome to Moviezhive.com, where blockbuster entertainment is just a click away!
Stream a vast collection of Bollywood, Hollywood, and international movies for free—no subscriptions, no hassles.
What Makes Us Special?
✔️ Thousands of movies across all genres
✔️ Zero pop-up ads for seamless viewing
✔️ Advanced zero-buffering tech for smooth playback
✔️ Fresh titles added regularly
Can’t find a movie? Request it, and we’ll upload it fast!
Watch anytime, anywhere. Visit https://moviezhive.com now and start your movie adventure!
Enjoy the Show,
The Moviezhive Team