EUGENE OFFICIAL

RDC/Lubero:Umutwe wa Adf wagabye igitero gikaze muri Mangurujipo gihitana benshi.
MU MAHANGA

RDC/Lubero:Umutwe wa Adf wagabye igitero gikaze muri Mangurujipo gihitana benshi.

Jun 3, 2025

Umutwe wa Adf urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ukorera muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo wagabye igitero gikomeye mu gace ka Lubero m’umudugudu  wa Mangurujipo gihitana abantu abantu benshi cyane nkuko abaturage bahari babidutangarije.

Amakuru abaturage badutangarije  batubwiye ko icyo gitero kibasiye  imidugudu  iherereye muri  teritwari ya Lubero ariyo Mangurujipo n’undi witwa Robinet.Batubwiye ko kandi cyahitanye abantu benshi kuko babonaga imirambo myinshi n’inkomere batabashije kubara.

Andi makuru avuga ko aba barwanyi ba Adf bateze igico ingabo za leta ya Kinshasa zikica abasirikare ba Fardc bari k’uburinzi

Ingabo za Uganda zari ziherutse gutangaza ko zavuye muri teritwari ya Lubero aho zari zaje zije guhashya umutwe wa Codeco ndetse na Adf aho bari baje muri operasiyo Shuja bafatanyije n’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Abaturage batuye muri teritwari ya Lubero n’inkengero zayo bahangayikishijwe n’ibitero byuyu mutwe w’iterabwoba wa Adf ukomoka muri Uganda kandi bahangayikishijwe n’uburyo ingabo za leta ziba ibyitso byindi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri  iyi teritwari mu gihe zari zifite ishingano zo kubacungira umutekano nkuko zabirahiriye.

Abasesenguzi mubyumutekano bavuga ko m’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo habarurwa imitwe yitwaje intwaro igera muri magana abiri na cumi (210) imwe muriyo ikaba yaragiye ishingwa n’abayobozi bo muri guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse niyi ikomoka mu mahanga hakaba hari bamwe mubayobozi biki gihugu bayikingira ikibaba kuko bakorana nayo m’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.