RDC/GOMA: Urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma rusabye Joseph Kabila ibintu bitoroshye.
Urubyiruko ruhagarariye urundi rw’abanyecongo rutuye mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwahuye n’uwari perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo rumusaba gukora ibyo ashoboye byose rukava m’ubukene n’ubushomeri rumazemo igihe.
M’uruzinduko perezida Joseph Kabila Kabange yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro rya Afc/m23 ariguhura n’ibyiciro by’abaturage bitandukanye aho amaze guhura n’abayobozi gakondo,abacuruzi,abarimu muri za Kaminuza n’amashuli makuru ,kuri uyu mbere yahuye n’urubyiruko ruhagarariye urundi aho yarusabye kuba ipfundo ryo kubaka amahoro n’umutekeno wa Rdc ndetse akanabasa ko bakwiye guharanira ko ubumwe bwabo budasenywa n’uwariwe wese .
Ubutegetsi bwa Kinshasa bugaragaza Joseph Kabila nk’uwagize uruhare mugushinga ihuriro rya Afc rirwanya ubu butegetsi nkuko perezida Tshisekedi akunda kubimushinja mumbwirwa ruhame ziwe.
M’urugendo perezida Joseph Kabila ari gukorera mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya Afc/m23 usibye amafoto agaragara ku mbuga nkoranyambaga no mubinyamakuru ,nta jambo yari yavugira mu bitangazamakuru ngo atangaze uko yakiriwe n’ibyiciro bitandukanye yabonanye nabyo usibye ko abo bagiye babonana aribo bagiye batangaza ibyo baganiriye n’icyo bamwitezeho.
No Comment! Be the first one.