RDC:Rusthuru imirwano ya wazalendo na m23 yaguyemo abarenga 72 amazu 600 aratwikwa.
Mu mirwano yabaye hagati ya Wazalendo n’inyeshyamba za m23 muri teritwari ya Rutshuru ,hagati y’itariki 30 na 31 z’ukwezi kwashize kwa Gicurasi yaguyemo abaturge barenga 72 , ikomerekeramo abarenga 42 , amazu arenga 600 aratwikwa.

Amakuru dukesha isoko yacu iri mu midugudu itandukanye ya Territoire ya Rutshuru yadutangarije ko imidugudu yatwitswemo amazu ari :
Kojo Rusave, Kanyatsi, Mashango, Makomalehe, Lubwe sud, Kibwe, Nyenyeri, Munema, Bundase, Quatre vingt Butare, Marangara Buhambi, Mugogo, Bitsi, Bipfura, Kasali, Kanyangiri, Runzenze, Hohe, Mubugu, Marangara, Butare, Runzenze, Kanyangiri, Kasali.

Aba baduhaye amakuru banatubwiye ko ibintu byinshi byimukanwa byasahuye n’barwanyi bo muri Wazalendo harimo ihene,inka n’intama
Ibi bice byose biri kwibasirwa na Wazalendo bimaze igihe kirenga imyaka 3 bigenzurwa n’umutwe wa m23 ariko abaturage bakaba bagitaka umutekano mukeya baterwa na Wazalendo.
