RDC:Perezida Tshisekedi yemeye guhura n’umurwanya kubera m23.
Perezida Felix Tshisekedi yemeye guhura na mukeba we w’ibihe byose Martin Fayulu,abinyujije k’umuvugizi we Tina Salama perezida wa RDC yatangaje ko azahura n’umunyapolitike batavuga rumwe bwana Martin Fayulu.
Akoresheje urubuga rwe rwa twitter ,umuvugizi wa perezida Tshisekedi Tina Salama yatangaje ko ,perezida Tshisekedi ko ashima gukunda igihugu no guharanira ubumwe bw’igihugu byagaragajwe na Martin Fayulu,kandi yemeza ko perezida Tshisekedi yemeye guhura nawe mu rwego rwo kurokora repubulika iharanira demokarasi ya congo ,ndetse no kuyikiza ibyago biyibangamira byototera n’inzego z’igihugu n’ubusugire bwacyo.
Kuva mu mwaka wa 2018 Perezida Felix Tshisekedi yari ahanganye na Martin Fayulu ,kuko na Corneille Nangaa wari ukuriye amatora icyo gihe yavuze ko Martin Fayulu ariwe wari watsinze amatora ariko bikarangira igitutu cy’amahanga n’imiryango mpuzamahanga bimwemeje ko bibira amajwi Tshisekedi akaba ariwe utangazwa nk’uwatsinze amatora.
Bwana Martin Fayulu mu itangazo yasoye ndetse n’imbwirwa ruhame aherutse gukora yasabye Kabila Joseph kuva i Goma vuba na bwangu ndetse na Corneille Nangaa akareka ibikorwa byo kwifatanya n’umutwe wa m23 ushaka gucamo ibice RDC.
No Comment! Be the first one.