RDC:Icyo tuzahemba umugambanyi ni ukwicwa mubimenye/Gen Ephraim Kabi.
Mu cyumweru gishizi Gen Ephraim Kabi yabwiye abasirikare barinda Perezida Felix Tshisekedi ko igihembo cy’umugambanyi ari ukwicwa,ibyo yabivuze mu rwego rwo guhangana n’umutekano mukeya ukomeje kugaragara m’uburasirazuba bwa RDC.
Gen Ephraim Kabi yahamagariye abasirikare ayobora i Kinshasa ko bakwiye gukunda igihugu ,no kubaha ubuyobozi muri batayo idasanzwe inshinzwe kurinda umukuru w’igihugu no kuba maso bidacagase bakanga ibishuko byose by’umugambanyi aho bituruka hose ndetse bakirinda nuwabashora mu mugambi wo gucamo igihugu ibice.
Gen Ephraim yagize ati’igihugu ntikigera kibabarira umugambanyi ,kuko igihembo kiwe ari urupfu mubimenye.”
Uyu mugenerali atangaje ibi mu gihe iki gihugu gifite ibibazo by’ingutu mu mutekano aho umutwe wa m23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu zombi. kandi ukaba waranatangaje ko ushobora kugera na Kinshasa guhirika Perezida Tshisekedi mu gihe yaba akomeje kwinangira gushyira mu bikorwa ibyo bivuza ,badahwema kugaraghaza mu biganiro bagirana bitandukanye.
No Comment! Be the first one.