Abaturage batuye mu tugari two mu nkengero z’Umujyi wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi, batangaza ko bishimiye gahunda nshya yo gushyiraho irondo ry’umwuga ryitezweho kurinda umutekano wabo, nyuma y’igihe kinini bahanganye n’ubujura bukabije.
Bavuga ko mbere abajura bajyaga biyoberanya, rimwe na rimwe bakifashisha amayeri yo kwiyitirira abashinzwe umutekano kugira ngo babashe kubambura ibyabo. Kuri ubu, ngo bagize ihumure kuko abanyerondo bahawe imyambaro ibaranga n’ibikoresho by’akazi.
Rwanzekuma Alphonse, umwe mu baturage, yagize ati: “Ubu biragenda bisobanuka, abaturage ntibagipfa kwitiranya abanyerondo n’ibisambo, kuko bafite imyambaro ibaranga. Hari igihe abajura bajyaga bihagararaho nk’aho ari abanyerondo, bagatonda umurongo nijoro, wabegera bagahita bakwambura utwose.”
Mu rwego rwo kongerera abanyerondo ubushobozi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwabashyikirije imyenda y’akazi, amatoroshi yo kubamurikira nijoro, inkweto z’imvura (bote), ndetse n’inkoni zo kwirwanaho igihe byaba ngombwa.
Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko abaturage bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wabo, by’umwihariko binyuze mu gutanga umusanzu w’irondo no gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Turashishikariza abaturage gukomeza gutanga umusanzu wabo w’irondo, kandi ntibitiranye ko hari irondo ryashyizweho ngo bireke uruhare rwabo. Kugira umutekano birasaba ubufatanye bwa buri wese.”
Nubwo iyi gahunda yishimiwe, hari abagaragaza impungenge ko abajura bashobora gushaka uko bigana imyambaro y’abanyerondo b’umwuga kugira ngo bongere babeho nk’uko byahoze.
Kazungu Debollah ati: “Ni byiza ko abanyerondo bahawe imyambaro, ariko nanone tugomba kuba maso kuko hari abajura bashobora kujya bidodeshereza imyenda imeze nk’iy’abashinzwe umutekano. Byambayeho, nahuye na bamwe bambwira ko ari abanyerondo, ariko bagahita banyambura.”
Inzego z’umutekano zisaba abaturage gukomeza kuba maso, gutanga amakuru ku gihe no gufatanya n’abashinzwe umutekano mu kurwanya ubujura, by’umwihariko ubwo bukorwa nijoro.
No Comment! Be the first one.