KENYA:NIFUZA KUGUSABA KO WAHA INDISHYI IYO MIRYANGO YABUZE ABABO/RAILA ODINGA.
Perezida William Ruto yahamagariwe kwishyura indishyi z’akababaro imiryango yabuze abana babo mu myigaragambyo yarangiye iguyemo abantu benshi mu mwaka w’2024,uyu muyobozi yabisabwe na Raila Odinga igihe yagezaga ijambo kubitabiriye ukwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cya Kenya.
Raila Odinga yagize ati;”Nabonye warateguye isengesho ndetse n’igikorwa cyo gufasha abantu kubaha ibiryo ndetse unasaba imbabazi kubagizweho ingaruka n’imyigaragambyo,ni ibintu byiza kubera ko byerekana ko ari inzira iganisha ku kwiyubaka no gushaka amahoro,”
Yakomeje avuga ko gusa hari abantu bakomeretse abandi bagapfa,avuga ko yifuza ko yazabaha indishyi z’akababaro kugira ngo atazongera kubivugaho.
Odinga yagaragaje ko ikintu kiruta ibindi byose ku baturage bo muri Kenya ko ari ukuba mu mahoro yemeza ko kuba mu mahoro bidasobanura ko nta ntambara iri kuba ko ahubwo aruko abaturage babona ibibahaza.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Kenya wabereye m’Uburengerazuba bwa Kenya ,mu mujyi wa Kisumu.
No Comment! Be the first one.