RDC:EU YATANGAJE KO ISHAKA KUBA UMWE MUBASHAKA UMUTI W’IBIBAZO BYA RDC.
Intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ziherutse kwakirwa muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo zashimangiye ko zishyikikiye perezida Tshisekedi Felix Antoine kandi zinatangaza ko zifuza ko uyu muryango wagira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo biri muri iki gihugu.
Abadepite bagera kuri 11 bo m’umuryango w’ubumwe bw’uburayi nibo bari bagiriye uruzinduko muri RDC banabonana na perezida wiki gihugu,kandi bashyikiriza iki gihugu ubutumwa bari bahawe n’uyu muryaango bahagarariye bwo gushyigikira RDC.
Umwe mubadepitekazi witwa Vautmanswari uyoboye intumwa zuyu muryango yavuze ko haganiriwe ku ngingo nyinshi,zirimo imfashanyo zigenewe abahohotewe,kurwanya ihohoterwa rigenewe abagore bikoreshwa nk’intwaro y ‘intambara,ndetse no ku nzira z’amahoro zikomeje.
Yamaganye byimazeyo iryo hohoterwa agira ati”Birahagije”.iki kibazokigomba guhagarara.”
Kubijyanye n’inzira ya dipolomasi za Luanda na Nairobi,ndetse n’ibiganiro byabereye i Doha na Washington bigamije kugera ku mahoro arambye muri Congo ,umudepite w’u Burayi ysgize ati;”Uburayi bushobora kugira uruhare ,kubera ko bwumvikanye kugutora itegeko ryamagana ubushotoranyi bw’u Rwanda.”
Uruzinduko rwaba badepite ba EU bivugwa ko rwaje rukurikira ubutumire bwa perezida wa sena ya Congo ,Sama Lukonde,wabugejeje kuri abo badepite m’uruzinduko rwe ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’ubumwe bw’uburyi.
No Comment! Be the first one.