RDC:ISHYAKA RYA MATATA PONYO RYATANGAJE KO YABURIWE IRENGERO.
Uyu wabaye minisitiri w’intebe wa Rdc yaraherutse gukatirwa n’inkiko ziki gihugu ,igihano cyingana no gukora imirimo y’agahato mu gihe kingana n’imyaka icumi(10)kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa yahamijwe,inshuti ze za hafi nabo mu ishyaka rye bavuga ko bamaze iminsi batamubona kuri telefone ziwe zigendanwa kandi ko niyo bageze iwe batamubona,mu cyumweru gishize bivugwa ko yagaragaye mu mujyi wa Kinshasa .
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rye rya LG ,Franklin Tshiamala yatangaje ko atewe impungenge nibura rya Matata ngo kuko banamushakishije mu magereza baramubura,agasaba ubutegetsi bwa RDC ko bwabafasha kumushakisha maze akagaragara.
Mu minsi yashize umukobwa wuyu munyepolitike yaraherutse kwaka urwandiko rwiwe rw’inzira igihe yaragiye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ubu ikaba ibitswe n’urwego rwabinjira n’abasoka rwa Rdc.
No Comment! Be the first one.