Pyramids Fc yegukanye igikombe cya CAF CHAMPIONS LEAGUE
Pyramids fc yegukanye igikombe cya CAF CHAMPIONS LEAGUE ubwo yarimaze gutsinda ikipe ya Mamelodi sundowns ibitego bibiri kuri kimwe.
Ni umukino wanyuma wirushanwa rya CAF CHAMPIONS LEAGUE rihuza amakipe yabaye ayambere mubihugu byabo, arinaho ikuri uyu wa 01 kamena 2025 kipe ya Pyramids Fc yari yahuye na Mamelodi sundowns mumukino wo kwishyura ukarangira pyramids fc itsinze ibitego 2 kuri 1 cya mamelodi sundowns bituma igira igiteranyo cyibitego 3 kuri 2 kuko umukino wabanje izo kipe zombi za zanganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Ni umukino waranzwe nishyaka ku impande zombi aho amakipe yose yashakaga gutsinda ngo yegukane igikombe, gusa kumunota wa 23 gusa umukinnyi wa Pyramids witwa Fiston Mayele yaje gutsinda igitego cya mbere arinacyo cyarangije igice cyambere cy’umukino kuko cyarangiye ari igitego kimwe cya Pyramids kubusa bwa Mamelodi sundowns.
Igice cya kabiri cyakomeje Pyramids idefanda igitego yatsinze kandi inasatira kugira itsinde igitego cy’umutekano, gusa kurundi ruhande na Mamelodi sundowns yageragezaga gushaka uko yakwishyura igitego yatsinzwe nubwo bitayihiriye.
K’umunota wa 56 umukinnyi wa Pyramids witwa Ahmed Samy yaje kuyitsindira igitego cya 2 byaje gushyira igitutu kuri Mamelodi sundowns yashakaga kwishyura maze kumunota wa 75 Iqraam Rayners wa Mamelodi sundowns yaje kwishyura igitego kimwe muri bibiri bari bamaze gutsindwa, umukino urangira ari ibitego bibiri bya pyramids kuri kimwe cya Mamelodi sundowns wakongeraho ibyo banganyije kumukino wabanje birangira igiteranyo cy’imikino yombi ari ibitego 3 bya pyramids kuri 2 bya Mamelodi sundowns.
Ni ubwambere mumateka iyi kipe ya Pyramids itwaye igikombe cya caf champions league, ikindi twabibutsa nuko iyi kipe ya pyramids ariyo yasezereye APR FC yahano murwanda ikayisezerera muri iyi mikino.
No Comment! Be the first one.