Burundi:ISHYAKA CNDD FDD RIRASHINJWA KWIHARIRA UBUTEGETSI.
Igihugu cy’u Burundi gifite amashyaka arenga mirongo 40 ,ariko ari m’ubutegetsi ntarenga icumi(10)ariko ayo nayo ntagira imyanya ihagije mu nzego zifata ibyemezo mu gihugu cyose.
Mu gihe cyo kwiyamamaza mu mujyi wa Bujumbura muri Komine ya Kamenge umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CNDD FDD Revelien Ndikuriyo asubiza abanenga iri shyaka ko ryiharira ubutegetsi ,yabiteye utwatsi ariko mu mvugo ze zumvikanye nko kuba koko iri shyaka ryiharira ubutegetsi koko .
kuko yavuze ko ibihugu by’Uburayi byateye imbere ari ibifite ishyaka rimwe rikomeye yagize ati”kugira Ishyaka rikomeye si imbogamizi kwiterambere ry’igihugu ,kuko guhera 1960 ibihugu byo mu Burayi byateye imbere byari bigiye biyobowe n’ishyaka rimwe rukumbi rigaragara kurenza ayandi,kuba ishyaka rya CNDDFDD ritorwa n’amajwi mirongo inani ku ijana(80%)ntibivuga ko rigamije kwegezayo ayandi mashyaka ahubwo ni ukugirango riteze imbere ituze n’iterambere ry’igihugu” ni ibyatangajwe na Revelien .
Mu gihugu cy’u Burundi bari mu bikorwa byo kwiyamamaza kubazitabira amatora y’abagize inama njyanama z’ama komine abazavamo abayobozi b’amazone na segiteri ndetse n’abazavamo abadepite aho abakandida hose hamwe bagera mu bihumbi icumi.
Abakurikirana amatora mu gihugu cy’u Burundi batangaza ko ishyaka riri k’ubutegetsi rya CNDDFDD riyobowe na Gen Evariste Ndayishimiye rikoresha igitugu mubitabira ibikorwa byabo byo kwiyamamaza ariko icyo gitugu kikaba kinakomereza aho batorera aho abaturage bategekwa n’imbonerakure gutora iryo shyaka ku ngufu utabikoze akaba yanagirirwa nabi,nubwo banenga iri shyaka kwiharira ubutegetsi abarishima bavuga ko hashize imyaka irenga nibura makumyabiri ribasha gutegura no gukoresha amatora mu gihugu hose buri myaka itanu nkuko amategeko yabo abiteganya nubwo ibivamo akenshi biba bizwi.
No Comment! Be the first one.