Impamvu perezida wa Kongo Kinshasa Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi azarwana kugeza ku mwuka wa nyuma.
Impamvu perezida wa Kongo Kinshasa Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi azarwana kugeza ku mwuka wa nyuma.
1. Ibyaha by’intambara ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu yakurikiranwaho aramutse avuye ku butegetsi.
2. Gutinya kubaho adafite ijambo we ndetse n’agatsiko ke yashyize imbere ndetse n’ishyaka rye rishobora guhura n’ibibazo muri rusange.
3. Gutinya ko uwamusimbura yabangamira inyungu ze zose n’iz’umuryango we, kuko ubukungu bw’igihugu buri mu biganza bye n’umuryango we.
4. Kwanga kwambarira incocero aho yambariye inkindi.
Bimaze kuba akamenyero ko abenshi mu baperezida ba Africa batinya kuva ku butegetsi bitewe n’ubuzima butari bwiza baba birinda kuzabamo nyuma yo kuva ku butegetsi. Ubuzima bwiza si ukuba umuntu afite imitungo ihagije gusa, kuko hari n’uwaba ayifite ariko akayamburwa n’abamusimbura bitewe n’uko ataba agifite ijambo rikomeye mu gihugu yategekaga.
Si ibyo gusa kuko hari n’uwagumana iyo mitungo ariko akagira ubundi burenganzira yamburwa bitewe n’imyumvire cyangwa imitekerereze y’uwaba amusimbuye. Muri ubwo burenganzira yakwamburwa bikamutesha agaciro, harimo ubwo gukora icyo ashatse igihe ashakiye cyose, harimo no kuba yanafungwa igihe icyo aricyo cyose ndetse hajya habaho n’abicwa ndetse n’imiryango yabo ikaba yabigenderamo nk’uko byabaye ku bandi batandukanye, ingero nyinshi zirahari, mu nko mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Uganda, ababaye abaperezida bose izi ngaruka zababayeho, hari n’ibindi bihugu bitari bike ababibayemo aba perezida bahuye n’ibisa n’ibingibi, nka Kadafi (MUAMMAR Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi) wayoboraga igihugu cya Libia, kuva mu mwaka wa 1969 kugeza mu mwaka wa 2011 ubwo yicwaga, ndetse n’abandi benshi hirya no hino ku isi.
Umwihariko wa perezida wa Kongo Kinshasa Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi, ni uko yagiye ku butegetsi ku buryo nawe ubwe bumutunguye, kuko atigeze atsinda amatora, akaba ndetse ataranabugiyeho yifashishije inzira y’intambara ya kinyeshyamba cyangwa ihirikwa ry’ubutegetsi nk’uko bikunze kugenda henshi ku mugabane wa Afurika, ahubwo hakaba harabayeho uburiganya mu kumutangaza nk’uwatsinze amatora kandi mu by’ukuri atari we wari wayatsinze bigakorwa mu buryo uwamushyizeho hari ibyo yaba yari amwitezeho, maze Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi, yabona ageze ku butegetsi ibyo byose akabitera umugongo ahubwo agatangira gukora ibyo yishakiye ubwe ndetse n’agatsiko ke kamufasha gusahura igihugu cya Kongo Kinshasa.
Ibyaha by’intambara ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu yakurikiranwaho aramutse avuye ku butegetsi, bigaragarira mu kuba yaranyanyagije intwaro nyinshi mu baturage yise wazalendo cyangwa abazalendo, abizi neza ko barimo n’abari basanzwe ari inyeshyamba zahungabanyaga umutekano w’abaturage, izo nyeshyamba zikaba zaricaga abo zishatse, zigasahura abo zishatse, zigasoresha abaturage ndetse zikanabakoresha imirimo y’agahato cyangwa y’uburetwa, muri zo kandi hakaba hanarimo na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Si ibyo gusa kuko hagiye hagaragara abaturage batwitswe ku mugaragaro bamwe bakanabarya, abandi bakicwa ku mugaragaro mu buryo bw’agashinyaguro, ntihanatangwe ubutabera ngo ababikora bakurikiranwe n’inkiko.
Kuba kandi perezida Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi yatinya kubaho adafite ijambo we ndetse n’agatsiko ke yashyize imbere ndetse n’ishyaka rye rikaba rishobora guhura n’ibibazo muri rusange, birazwi cyane ko uyu mu perezida afite umwihariko wo kubaho mu buzima buhenze cyane ndetse bunarangwamo gusesagura kwinshi n’ingendo nyinshi hirya no hino ku isi, aho adatinya gukora iminsi mikuru ya Saint Valentin mu gihe mu gihugu ayobora intambara yafashe intera ndende, we akaba aba ari gukina udukino two kwihishahisha umugore we ngo amutunguze ibirori cyangwa impano, akaba anagaragara ari mu bindi bikorwa byo kwishimisha, aho yanagaragaye ari mu kitabashwa we n’umugore we, bishimira isabukuru y’amavuko, bikaba byerekana ko icyo ashyira imbere ari ibirebana no kwinezeza.
Kuba perezida Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi yatinya ko uwamusimbura yabangamira inyungu ze zose n’iz’umuryango we, bitewe n’uko ubukungu bw’igihugu buri mu biganza bye n’umuryango we, ibi nabyo byerekana neza ko kuva ku butegetsi kwe ku bushake byaba ari inzozi, ko ahubwo yakwemera agatanga iby’igihugu byose n’ibidahari kugira ngo agume ku butegetsi, bityo akanarwana kugeza ku mwuka wa nyuma. Byaragaragaye ko sociétés zikomeye z’amabuye y’agaciro ziri mu mazina y’umugore we Denise Nyakeru Tshisekedi ndetse no mu mazina ya nyina umubyara Marthe Kasalu Jibikila, kandi birazwi neza ko igihugu cya Kongo Kinshasa gikize munsi y’ubutaka nk’uko bikunzwe kuvugwa n’abantu benshi iyo bashatse kuvuga ku mabuye y’agaciro, ubwo bukire rero akaba atabwitesha ahubwo akaba yakwemera akahasiga ubuzima.
Icya nyuma rero kinakomeye cyatuma perezida Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi agundira ubutegetsi kikaba kijyanye no kwanga cyangwa gutinya kwambarira incocero aho yambariye inkindi. Iki akaba yanagihuriraho na benshi mu bayobozi batinya kurekura ubutegetsi, kuko baba barabayeho ubuzima bwiza bushoboka, bafite buri kimwe cyose bifuza mu buzima bwabo, isi yose ibazi nabo bayizi, aha rero iyo bavuye ku butegetsi hari n’ibyo batakaza byabahaga icyubahiro kirenze, aho usanga umukuru w’igihugu ari nawe muyobozi w’ikirenga wa buri rwego rwose rw’umurimo muri icyo gihugu. Aha twatanga urugero rw’uko aba ari umugaba w’ingabo w’ikirenga akaba ari nawe uba utegeka uru rwego ruvuze byinshi ku buzima bw’igihugu ndetse n’izindi nzego (institutions) zose zo mu gihugu.
Muri make rero izi ni zimwe mu mpamvu nyinshi zatuma perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bwana Antoine Felix Tshisekedi tchilombo alias Béton Faschi agundira ubutegetsi bwamunaniye akageza ku mwuka wa nyuma, akaba ndetse adatinya no kwita bamwe mu baturage b’igihugu ategeka ko ari abanyamahanga, bigatuma abaheza mu buhungiro hirya no hino ku isi, abandi bakicwa, bagatwikwa, bakaribwa ku mugaragaro, ntagire igitekerezo cyo kuba yategeka ko ababigizemo uruhare bashyikirizwa ubutabera ngo babiryozwe, ahubwo akabifata nk’aho nta cyabaye, ibyo byose rero bikaba byamugiraho ingaruka aramutse avuye ku butegetsi.
bityo agahitamo gukomeza kurwana intambara adashoboye, dore ko yifashisha intwaro nyinshi zikomeye bikamunanira, akifashisha abarwanyi b’isi yose bikanga bikamubera iby’ubusa, akifashisha abapfumu n’abarozi bakomeye bose bo mu gihugu cye bikananirana, agakoresha inzira zose zishoboka, bikanga bikaba iby’ubusa kuko nta mpamvu ifatika arwanira, ahubwo abo arwanya ari abaharanira uburenganzira bwabo bwo kubaho gusa byonyine, icyo kikaba aricyo yananiwe kubaha kugira ngo igihugu kigire amahoro mu buryo bwa nyabwo.
No Comment! Be the first one.