RDC/Minembwe:Umukobwa wari watumwe kwica Gen .Sematama wa Twirwaneho yafashwe.
Tariki ya 29 Gicurasi 2025 muri centre ya Mikenke hafatiwe umukobwa wari watumwe kwica Gen Sematama Charles umugaba mukuru w’umutwe wa Twirwaneho iri mu ihuriro rya AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Amakuru ava i Minembwe avuga ko ubwo uwo mukobwa yageraga mu gace ka Mikenke yashatse uko yagera kubasirikare bamufasha kumuha nimero ya telefone ya Generali Sematama ,bivugwa ko yifashishije umwe mubagore bagemura mu kigo cya gisirikare ibyo kurya no gukoresha bya buri munsi ,amusezeranya kumuha igihembo kingana n’amadorali 500 y’amerika namuzanira numero ya telefone yuyu generali.
Uyu mugore watumwe numero yaje kubibwira bamwe mubasirikare ba Twirwaneho ko hari umukobwa utazwi wamusabye numero y’umuyobozi wabo,ibi bikaba byaratumye bahita bajya kumufata.
Uyu mukobwa mu ibazwa rye yemeye ko yaraye mu kigo cya gisirikare cy’ingabo z’Abarundi na Fardc kwa Colonel witwa Nyamusaraba kuko aribo bari bamutumye iyo numero ya general.
Mu minsi yashize ingabo za repubulika ya demokarasi ya Congo n’abo bafatanyije kurwanya ingabo z’ ihuriro rya AFC/M23/Twirwaneho ryari riherutse kurashisha indege itagira umupirote umuyobozi wa Twirwaneho Gen Michel Rukunda arapfa asimburwa na Gen Sematama Charles.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2025 ni nabwo hishwe guverineri wungirije ushinzwe imari mu ntara ya Kivu y’amajyepfo wari washyizweho na AFC/M23/Twirwaho bikaba byaravuzwe ko nawe yishwe n’umukobwa wari watumwe na Gen Pacifique Masunzu bikaba bivugwa ko nawe yamaze gufatwa ubu afungiye ahantu hatazwi.
No Comment! Be the first one.