Rihanna yashyize hanze amafoto yavugishije benshi (Yarebe)
Aya mafoto yasohotse ku rubuga rwa Instagram, Rihanna ayaherekeresha amagambo yatumye benshi bibaza byinshi ku buzima bwe muri iki gihe.
Yagize ati: “Ni jyewe nageragezaga guhisha inda muri shooting yose! Igihe cy’izuba kigiye kuba kiryoshye kandi gishotoranya.”(“It’s me playing ‘hide the baby bump’ whole shoot! Boutta be a cheeky summer ☀️🍑”)
Aya magambo yatumye benshi bakeka ko uyu muhanzikazi w’imyaka 36 yaba atwite inda ya gatatu, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize yibarutse abana babiri akurikiranya n’umukunzi we A$AP Rocky. Umwana wa mbere, RZA Athelston Mayers, yavutse muri Gicurasi 2022, naho uwa kabiri, Riot Rose Mayers, yavukiye muri Kanama 2023.
Nubwo Rihanna ubwe atigeze atangaza ko atwite, amagambo ye agaragaza ko afite icyo yihishamo, ndetse n’imyambarire igaragaza igice cy’inda yisobanuye irimo, byongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Abafana be benshi bamugaragaje nk’umugore w’intwari uhagarariye abandi bagore batinya kugaragara batwite, cyane cyane muri showbiz isanzwe irangwa no gusaba uburanga buhambaye n’umubiri utagira inenge.
Rihanna yakomeje kwihagararaho no muri za kampanye z’imideli yagaragayemo atwite, aho yambaye imyenda itangaje igaragaza inda ye, ibintu byavuguruye uburyo isi ibona uburanga bw’umugore utwite. Abenshi bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu guhindura uko sosiyete ireba abagore batwite, aho yerekanye ko n’iyo utwite ushobora kuba mwiza, ucyeye kandi wifitiye icyizere.
Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzikazi amaze igihe kinini atongera gusohora album nshya, kuva yasohora Anti mu mwaka wa 2016. Nubwo abakunzi b’umuziki we bakomeje kwibaza igihe azagarukira, Rihanna we akomeje kwibanda ku yindi mishinga y’ubucuruzi, irimo ibirango bye byamamaye ku isi nka Fenty Beauty (ibikoresho by’ubwiza) na Savage X Fenty (imyambaro y’imbere). Ibi bikorwa bimwinjiriza miliyari z’amadolari, bigatuma aba umwe mu bagore b’abirabura batunze cyane ku isi.
Nubwo hari abavuga ko amafoto ye ashotora abagabo, abandi bamushima ko ari icyitegererezo cy’umugore ugaragaza ukuri kwe uko ari, nta gutinya kwerekana imibiri y’umugore utwite cyangwa wabyaye, ndetse no kugaragaza ko uburanga n’icyubahiro by’umugore bitagomba gupimirwa ku myambarire cyangwa ku mubiri utwite.
Rihanna akomeje kugaragaza ko umuhanzi ushaka kwihangira imideli, guhanga ibisanzwe bitaremerwa na bose, no gushyira imbere ukwemera ubuzima bwe n’umubiri we, ashobora kubigeraho ndetse akanabigira isoko y’ishusho nziza ku isi yose. Niba koko atwite, aba asubiye mu rugendo rw’ububyeyi ku nshuro ya gatatu, atitaye ku marangamutima ya rubanda, ahubwo akomeza kwerekana ko kuba umubyeyi bidakuraho kuba icyamamare, cyujuje ubwiza n’ibitekerezo byihariye.
No Comment! Be the first one.