Leta ya Kinshasa yagize Goma n’ibiyegereye nk’amahanga, M23 ivuga ko ari ubugambanyi
Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23 ryashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugendera ku myumvire y’uko hari igice cy’igihugu kitatayeguriwe, bituma yifata nk’aho ari igice cy’amahanga, bikaba bishobora gukurura ingaruka zikomeye ku bumwe bw’igihugu.
Mu raporo y’impapuro 38 yashyizwe ahagaragara ku wa 30 Gicurasi 2025, AFC/M23 yatangaje ko Leta ya Kinshasa ibinyujije mu bashinzwe gasutamo yafashe icyemezo cyo gusoresha ibicuruzwa bivuye mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe, nk’aho byaturutse mu mahanga, bikaba bigaragaza ukutemera ubumwe bw’igihugu.
Iyi raporo ivuga ko ku wa 28 Gashyantare 2025, Paul Kayembe, uyobora urwego rwa gasutamo rwa RDC muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko ibicuruzwa biva i Goma, ku kibuga cy’indege cyaho, Bunagana na Ishasha, bifatwa nk’ibiva mu mahanga, bitewe n’uko biva mu bice bitagenzurwa na Leta ya Kinshasa.
Kayembe, ubu uri i Beni aho yahungiye, yagize ati:
“Ibicuruzwa byose biva mu mujyi wa Goma, ku kibuga cy’indege cya Goma, Bunagana na Ishasha bifatwa nk’ibiva mu mahanga, hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza ya gasutamo.”
AFC/M23 yavuze ko iri tangazo ryaciye ukubiri n’Itegeko Nshinga rya RDC, cyane cyane ingingo ya 1, ivuga ko imbibi z’igihugu zagennwe ku wa 30 Kamena 1960, zigomba gukomeza kubahirizwa nk’umurage w’ubwigenge.
“Kubera gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa biva n’ibijya mu bice bigenzurwa na AFC/M23, bikishyurirwa nk’aho biva mu mahanga, ubwo umujyi wa Goma, Bunagana na Ishasha bifatwa nk’aho atari RDC, ni igikorwa kimeze nk’icyo gutandukanya igihugu,” raporo igira iti.
Guhagarikwa kw’imishahara n’irengayobora ry’abakozi
Raporo kandi yagarutse ku cyemezo cyafashwe na Leta ya RDC ku wa 31 Werurwe 2025 cyo guhagarika imishahara y’abakozi bayo bagumye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, isaba ko bagomba kwimukira i Beni, aho ibiro by’intara byimurirwa.
AFC/M23 yagaragaje ko iki cyemezo cyabangamiye uburenganzira bw’abakozi, ndetse kigatesha agaciro ingingo ya 36 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko nta mukozi ugomba guhezwa cyangwa guhabwa akato bitewe n’aho akomoka cyangwa aherereye.
“Iki gikorwa ni ugukata igice cy’igihugu gityaye, kukivana mu burenganzira bwo kugenderwaho n’andi mategeko nk’abandi baturage,” AFC/M23 ibivuga ityo.
“Ubugambanyi bukomeye”
Ihuriro rya AFC/M23 ryavuze ko ibi bikorwa byose bya Leta ya Kinshasa birimo gushyiraho imipaka mishya itemewe n’amategeko, guheza abaturage, no kubuza abakozi uburenganzira bwabo, ari icyaha cy’ubugambanyi bukomeye kigamije gucamo ibice RDC.
“AFC/M23 ifata ibi bikorwa byo gutandukanya, guheza ndetse no gukata igice cy’igihugu nk’ubugambanyi bukomeye bukozwe na Leta ya Kinshasa,” iri huriro ribitangaza muri raporo.
M23 irisobanura ku birego by’uburenganzira bwa muntu
Raporo yanagarutse ku birego ishinjwa n’inzego za Leta na zimwe mu miryango mpuzamahanga, bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ivuga ko ibyo bishinjwa bifite aho bipfira, ko biri mu mugambi wo kuyambura uburenganzira bwo kuvugwa ukuri.
Iri huriro risoza rivuga ko nubwo RDC igaragaza ko irwanira ubumwe bw’igihugu, ibikorwa byayo mu by’ukuri biri kugihindura igice, aho i Goma n’ahandi hagenzurwa na AFC/M23 habaye nk’amahanga imbere mu gihugu.
No Comment! Be the first one.