Ubutabera:RIB yafunze Habiyambere Maurice kubera kutagaragaza inkomoko y’umutungo atunze
RIB yafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB). Uyu akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bwatangaje ko afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo.
RIB ivuga ko ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha.
RIB iraburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya nabyo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.
