Lt gen Philemon Yav Irung yahakanye ibyaha byose arengwa harimo no gukorana n’u Rwanda
Mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa, Lt Gen Philémon Yav Irung wayoboye intara ya gatatu y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye gukorana n’u Rwanda, asobanura ko yakiriye ubutumwa bw’umuntu umushinja gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Lt Gen Yav yatawe muri
Uburusiya bwiteguye gufasha u Rwanda na RDC/Lavrov Sergei
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yatangaje ko igihugu cyiwe cyiteguye gufasha mu guhuza impande zombi mu makimbirane ari hagati ya afc/m23 na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mugambi wo kugarura amahoro m’uburasirazuba bwa Congo. Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo kuwa kabiri Sergei
Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zageze muri Maroc
Intumwa za Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF ziyobowe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, ziri i Rabat mu Bwami bwa Maroc kuva taliki 18 kuzageza ku ya 22 Mutarama 2026, aho ziri kwitabira inama ya
Ishyaka rya Cndd fdd ryatangiye gushyira abana muri oplitike imburagihe
Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano ya Politiki yanenzwe na bamwe mu babyeyi n’abarezi. Ni nyuma yuko amwe mu mashuri yo muri Komini ya Kirundo, akorewemo ibyo bikorwa bya
Walikare umutwe wa Fdlr wongeye guhabwa intwaro n’amasasu na Fardc
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahaye umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe bikorana izindi toni zirenga eshatu z’amasasu kugira ngo iyifashishe mu rugamba ihanganyemo n’ihuriro AFC/M23. Amasoko atandukanye yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko tariki ya 14 Mutarama 2026,
Muyaya Patrick yahawe gasopo na Olivier Nduhungirehe minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yihanije Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 ubujura. Patrick Muyaya ku wa 16 Mutarama 2026 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko itangazo rya AFC/M23 rimenyesha umuryango mpuzamahanga
Ibigezweho mu matora ya Uganda n’uburyo Museveni ashobora kwegukana itsinzi
Mu gihe habura amasaha make ngo Komisiyo y’Amatora muri Uganda itangaze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, imibare iri kugaragaza ko nta gihindutse yegukanwa na Yoweri Kaguta Museveni kandi ku kinyuranyo kinini. Ku wa 15 Mutarama 2026 nibwo Abanya-Uganda bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu
Abaturage bo muri santere ya Kamanyola, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifuza ko ingabo z’u Burundi zibasobanurira impamvu zabasutseho ibisasu
Abaturage bo muri santere ya Kamanyola, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifuza ko ingabo z’u Burundi zibasobanurira impamvu zabasutseho ibisasu mu ntangiriro za Ukuboza 2025 kandi batarazirwanyaga. Ubuyobozi bw’iyi santere igenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, buvuga
Twirwaneho yatangaje ko yahanuye drone ya Fardc yarasaga Abanyamulenge mu Minembwe
Umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, wemeje ko ku wa Kane tariki ya 15 wahanuye drone y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umuhuzabikorwa w’uriya mutwe, Colonel Ndakize Kamasa Welcome, yatangaje ko iriya drone bivugwa ko ari iyo
AFC/M23 yatangaje ko yahaye Umuryango Mpuzamahanga inshingano zo kurinda umutekano w’Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wahaye Umuryango Mpuzamahanga inshingano zo kurinda umutekano w’Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iki cyemezo cyatangajwe binyuze mu ibaruwa Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yandikiye Umunyamabanga Mukuru