Mai Mai Shikito na FARDC byaraye birasaniye muri santere ya Kamituga
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rishyigikiwe na Leta byaraye birasaniye muri santere ya Kamituga iherereye muri teritwari ya Mwenga, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Urusaku rw’amasasu menshi y’imbunda nto n’inini rwumvikanye mu masaa tanu y’ijoro muri iyi santere
Aba-Rayons baguriwe amatike yo kureba umukino w’Amavubi na Bénin
Mu rwego rwo gushyigikira ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rayon Sports na APR FC zisanzwe ari abakeba, zaguriye amatike abafana bazo n’ab’Amavubi bifuza kuzaza kuyashyigikira ejo kuri Stade Amahoro. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba,
Abarwanyi ba Wazalendo bishe umusirikare wa Fardc mri Kamituga
Mu mujyi wa Kamituga uherereye muri teritwari ya Mwenga wabaye isibaniro ry’imirwano hagati ya Wazalendo na Fardc ,aho abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo barasanye bikomeye na Fardc uyu mutwe ukaba waje no kwica urashe umusirikare wa Fardc witywa kapiteni Kangela Kaleba Moise wari komanda
Général Bunyoni yinjijwe ibitaro bikuru bya Gitega arinzwe cyane n’igisirikare cy’u Burundi
Radio RPA ikorera mu gihugu cy’u Burundi kuri murandasi kuko yahagaritswe mu mwaka wa 2015 yatangaje ko Bunyoni yajyanywe mu bitaro uno munsi saa tanu n’igice. Iyi Radio ivuga ko yagiye aherekejwe n’imodoka umunani, zirimwo iz’abakozi b’iperereza, abashinzwe umutekano n’abacunga ibiro by’umukuru
Nyamasheke: Hagiye kubakwa hoteli zirenga 10
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko mu mezi atanu ashize, aka karere kabonye igishushanyo mbonera, kamaze kwakira abashoramari barenga 10 bashaka kubaka hoteli.Yabitangaje ubwo yari yitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri barenga 80 barangije amasomo ya serivisi za hoteli atangwa n’Ikigo Sangira Talent
Madamu Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana azize uburwayi
Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, azize uburwayi yari amaranye igihe. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, atangajwe
Perezida Ndayishimiye Evariste yabwiye abaturage ko igihugu kidafite ubushobozi bwo gutunganya amabuye y’agaciro
Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa 7 Ukwakira 2025 yohereje mu mahanga toni 260 z’amabuye y’agaciro, amenyesha Abarundi ko azagurishwa ku mafaranga make kubera ko nta mashini bafite yo kuyatunganya. Aya mabuye amaze amezi abiri acukurwa n’urubyiruko ruri muri gahunda yo gufashwa kubona imirimo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze abanyamuryango bo mu bihugu 93 bazitabira inama ya 46 y’Umuryango w’Ibihugu Bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze abanyamuryango bo mu bihugu 93 bazitabira inama ya 46 y’Umuryango w’Ibihugu Bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) mu Rwanda. Iyi nama izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza ku wa 21 Ugushyingo
Itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda cumi na babiri baba muri Afurika y’Epfo basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF)
Itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda cumi na babiri baba muri Afurika y’Epfo, riri mu ruzinduko rw’iminsi icumi mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo.
RIB yafunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha
RIB yafunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu mirenge na barwiyemezamirimo. Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo