Minisitiri Biruta yashimagiye ko u Rwanda rutazacika intege mu guharanira imibanire myiza na RDC
Minisitiri w’Umutekano, akaba Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), Dr. Vincent Biruta, yabwiye abayoboke baryo ko u Rwanda rutazacika intege ku ntambwe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ubwo icyo gihugu cyo gikomeje kugenda biguru
Nta musirikare ukwiye kurangwa na ruswa n’ivangura /Gen Makenga Sultan
Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo watangaje ko wungutse abarwanyi kabuhariwe bashya 9350 bamaze amezi bitoreza mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuhango wo kubinjiza mu gisirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo
Umutwe wa Hamas wahakanye ibyo gushyira intwaro hasi nkuko USA yari yabiwusabye
Umutwe wa Hamas, ku Cyumweru wahakanye amakuru yanyuze mu binyamakuru avuga ko witeguye gushyira intwaro mu maboko y’inzego mpuzamahanga, mu kubahiriza gahunda y’amahoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igamije guhagarika intambara. Amakuru yari yatangajwe mu gitondo cy’uwo Munsi
Ibiganiro bihuza AFC/M23 na leta ya Kinshasa bibera i Doha bigiye kongera gusubukurwa
Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro rya AFC/M23 riburwanya zirasubukura ibiganiro i Doha muri Qatar, hagamijwe kunoza gahunda yo guhererekanya imfungwa. Isubukurwa ry’ibi biganiro ryavuzwe mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta zunze Ubumwe bwa Amerika. Ni nyuma
UMUKOBWA WITWA IRADUKUNDA YATWAWE N’AMAZI Y’UMUGEZI WA MUHE MU MURENGE WA MUSANZE
Abaturage bo mu mudugudu wa Gikeri, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, baravuga ko bari mu kababaro nyuma y’uko umukobwa witwa Iradukunda urimukigero cy’imyaka 27 yatwawe n’amazi y’umugezi wa Muhe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira 2025. Amakuru
Imiryango ikabakaba ijana y’Abarundi muri komine Cibitoki yirukanywe mu byabo iranasenyerwa
Imiryango ikabakaba ijana y’Abarundi, muri komine Cibitoki yirukanywe mu byabo iranasenyerwa, izira ko yoba igirana ubucuti n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Iki gikorwa cyo gusenyera Abarundi, bivugwa ko cyatangiye gukorwa n’imbonerakure mu mpera z’ukwezi gushize
Minisitiri Nduhungirehe Olivier yavuguruje ibyatangajwe na leta ya Perezida Tshisekedi
Itsinda z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri. Ku wa 3 Ukwakira zari gusinya amasezerano ariko ntibyabaye. Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko intumwa z’u Rwanda
Umutwe wa Hamas watangaje ko wemeye kurekura imfungwa zose z’Abanya-Israel zaba iziriho cyangwa izapfuye
Umutwe wa Hamas watangaje ko wemeye kurekura imfungwa zose z’Abanya-Israel zaba iziriho cyangwa izapfuye. Ni icyemezo Hamas yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayibwiye ko igomba kugera ku
Perezida Tshisekedi yigometse kuri leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 3 Ukwakira 2025 bwigometse kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwanga kugirana n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu. Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC tariki ya 1 Ukwakira zatangiye ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’ubufatanye
Afc/m23 yigaruriye imidugudu 8 mishya muri teritwari ya Masisi
Ihuriro rya AFC/M23 ryigaryriye imidugudu umunani muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,ni imidugudu yigarruriwe nyuma y’imirwano ikaze yahuje Wazalendo na m23. Imidugudu yigaruriye na m23 ni Mafuo,Biholo,Shoa,Bwambaliro,Busoro,Kinyeere,Buroro na Ngesha. ihuriro rya AFC/M23 rimaze iminsi rihanganye n’ibitero bya leta ya Kinshasa