Nyuma y’iminsi 126 minisiteri ya Siporo yahawe minisitiri mushya
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo. Asimbuye Nyirishema Richard wari umaze iminsi 126 ahawe inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri. Ni ibikubiye mu Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza
Dj Dizzo yaryamiye ukuboko kw’abagabo
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri Nyakanga 2022. Amakuru dukesha Igihe yabwiwe n’inshuti y’umuryango we, ahamya ko uyu musore yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Kigali: Abajya mu ntara kwizihiza iminsi mikuru bashyiriweho aho bazategera
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwashyizeho ingamba zigamije korohereza abakora ingendo zitandukanye zerekeza mu Ntara mu mpera z’umwaka, aho yashyizeho ahantu hane hatandukanye abagenzi bazajya bategera imodoka bitewe n’intara bagiyemo. Ni mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuwa 17 Ukuboza
Dore uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yabo mu gihembwe cya mbere 2024/2025
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko by’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025. NESA yabinyujije mu itangazo ku rubuga rwa X kuwa 11 Ukuboza 2024. Iyi gahunda izatangira tariki 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza
Rwanda: Utubari n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza mu gitondo
Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, yemereye hoteli, utubari, resitora n’utubyiniro gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, naho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bigakora amasaha
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we mushya wa Ghana
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana. Abinyujije ku rukuta rwa X Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda na Ghana bisangiye ubushake bw’iterambere kandi yiteguye gukomeza imikoranire mu kwagura umubano mwiza n’icyerekezo cy’iterambere
Sgt Minani wishe arashe abaturage 5 yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare. Ni ibyaha yakoze
“Mfite uwo naje nshaka kuba nkawe ariko byaranze”-Scovia
Umunyamakuru umaze kugira igikundiro no kuba kimenyabose kugera no ku mukuru w’igihugu, Mutesi scovia avuga ko nawe ubwe agifite urugendo rurerure rwo kugenda mumwuga akora w’itangazamakuru ndetse ko hari nuwo yaje yigana none byamunaniye kuba nkawe. Ibi yabivugiye mu kiganiro “Meet me tonight”